Kanombe: Barishimira ibyagezweho birimo imiryango icumi y’abatishoboye yubakiwe

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, bateranye tariki 30 Ukwakira 2022 mu Nteko Rusange, bishimira kongera guterana nyuma y’uko hari hashize imyaka itatu batabikora biturutse ku cyorezo cya COVID-19 n’izindi mpamvu zitandukanye.

Barebeye hamwe bimwe mu byo bagezeho cyane cyane mu myaka itatu ishize, haba mu mibereho myiza y’abaturage, mu bukungu, ubutabera n’imiyoborere myiza.

Muri ibyo bikorwa byagezweho harimo ibyumba by’amashuri 52 byubatswe mu rwego rwo gushaka aho abanyeshuri bigira bisanzuye. Bubakiye n’imiryango icumi y’abatishoboye, nk’uko byasobanuwe na Mutiganda Amon, umuyobozi (Chairperson) w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanombe.

Hari umwana w’umusore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wabaga ku muhanda bubakiye nyuma y’uko iwabo bari barasenyewe muri Jenoside. Bamwubakiye inzu irimo ebyiri (two in one), imwe akaba ashobora kuyibamo, indi akayikodesha, bamushyiriramo n’ibikoresho byose bikenewe.

Hari abigishijwe kudoda babagurira n’imashini zidoda, abandi biganjemo urubyiruko babagurira amagare bakoresha mu kazi ko gutwara abantu n’ibintu. Ngo hari n’ababyeyi bahaye igishoro bajya gucuruza mu isoko.

Mu Murenge wa Kanombe banavuguruye udusantere tw’ubucuruzi, biyubakira imihanda, bubaka n’aho gukarabira ku bigo by’amashuri, n’ibindi bitandukanye.

Mu byo bateganya kongeramo ingufu harimo ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Barateganya kubaka inzu mberabyombi ku Murenge. Bazafatanya n’Akagari ka Busanza kubaka ibiro by’Akagari, no gukangurira abaturage guteza imbere aho batuye. No gukangurira abaturage kwiyubakira imihanda.

Mu murenge wa Kanombe mu Busanza ni ho hatujwe abaturage baherutse kwimurwa muri Kibiraro na Kangondo muri Remera. Kwita ku mibereho myiza yabo no kubafasha kumenyera, ni kimwe mu bindi aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuga bazibandaho bafatanyije n’inzego za Leta.

Mutiganda Amon uhagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanombe yabikomojeho, ati “Aho batujwe ni heza, hari ibikorwa remezo, hari ibibuga by’imyidagaduro, twabubakiye isoko, amashuri arahari, hari ivuriro,… Ikibazo gihari ni uko bataramenyera imiturire nk’iriya yo gutura hamwe, ariko twese ni yo gahunda y’imiturire mu minsi iri imbere ukurikije uko ubutaka bugenda buba buto kandi abaturage biyongera.”

Mutiganda Amon uhagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanombe
Mutiganda Amon uhagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanombe

Mukahigiro Solange, umwe mu batujwe mu Mudugudu wa Busanza aturutse muri Kangondo ya kabiri, ashimira by’umwihariko abagore bo muri FPR Inkotanyi bamusuye bakamuha ubufasha bwamushoboje kwishyurira ishuri umwana we wiga mu wa gatanu w’amashuri yisumbuye.

Ati “Haje abagore bo muri FPR Inkotanyi ku munsi w’abagore barandemera bampa amafaranga, umunyeshuri yari yarabuze ubushobozi bwo kujya ku ishuri, mpita mbona uko mwohereza. Ibyo ndabibashimira, kuko n’uhagarariye FPR Inkotanyi (Chairman) yanyemereye ko umwana batazigera bamwirukana ku ishuri.”

Mukahigiro Solange, umwe mu batujwe mu Mudugudu wa Busanza, ashima ubufasha yagenewe
Mukahigiro Solange, umwe mu batujwe mu Mudugudu wa Busanza, ashima ubufasha yagenewe

Mukahigiro avuga ko mbere bakiba muri Kangondo ya kabiri yakoraga akabona ibiraka, ari na byo yakuragaho ubushobozi bwo kwishyurira uwo mwana mu yindi myaka y’amashuri yarangije kwigamo, aho yimukiye ubu ngo akaba atarabasha kubona amafaranga.

Umutoni Vestine utuye mu Busanza mu Murenge wa Kanombe, avuga ko ari mu batekereje gufasha uwo mubyeyi na bagenzi be batishoboye, nyuma yo kumenya amakuru yabo.

Umutoni Vestine
Umutoni Vestine

Ati “Jyewe mu buzima busanzwe ngira impano yo gufasha nkumva ntarya undi atariye, nkumva umwana wanjye atiga uw’undi atize. Naje kumenya ko umuryango w’uriya mubyeyi utishoboye, menya ko hari umwana wabuze uko ajya ku ishuri, ngerageza kumufasha uko nshoboye nk’uko nanjye nafashijwe na FPR Inkotanyi. Nize ayisumbuye na kaminuza kubera ikigega FARG, kandi mbayeho kubera FPR yadusubije ubuzima. Rero mba numva ntacyo narya ngo nime abandi.”

Umutoni avuga ko iki gitekerezo yakigejeje no ku bandi bagore, biyemeza kumushyigikira muri ibyo bikorwa biteza imbere abatishoboye, bakanafasha cyane cyane abana kwidagadura babigisha kubyina n’imikino itandukanye cyane cyane mu bihe by’ibiruhuko.

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka