Kanombe: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishyuriye mituweli bagenzi babo 718

Ku Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2022, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, bishyuriye ubwisungane mu kwivuza bagenzi babo 718 bafite amikoro macye.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batishoboye bishyuriwe mituweli
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batishoboye bishyuriwe mituweli

Byakorewe mu Nteko rusange y’uyu muryango yabereye mu Kagari ka Busanza, ihuza abaturutse mu Midugudu igize ako kagari.

Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Busanza, Nkiranuye Theophile, yavuzeko iki gikorwa mu muryango kivuze kwishakamo ibisubizo.

Ati “Abanyamuryango bishyuriwe mituweli ni abatishoboye, batabonaga uko bivuza, bagenzi babo bari mu Nteko baravuga bati reka twishakemo ibisubizo, natwe Abanyamuryango bacu tubishyurire mituweli”.

Bimwe mu byo abo banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bateganya gukora harimo kubaka Akagari k’icyitegererezo.

Rugira Hormy Mirage uyobora aka Kagari, yavuzeko kuba bakorera mu Kagari katajyanye n’igihe, bituma abaturage badahabwa serivisi nziza.

Yagize ati “Hari ubwo abaturage bifuza kugirana ibiganiro n’ubuyobozi ahantu hisanzuye, ugasanga icyumba ni gito, hari abakozi b’Akagari bahurira mu biro bimwe, ugasanga rero mu gihe twagira Akagari kubatswe mu buryo bugezweho, bizihutisha na serivisi zatangwaga.”

Muri iyi Nteko rusange ya FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Busanza, hakiriwe abantu 28 bemeye kuba Abanyamuryango bashya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bishyuriye bagenzi babo yego bitageze kuzindi nzego mungeri zose, ntacyo bimaze.

Ukombibona yanditse ku itariki ya: 24-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka