Kanama: Bashima uburyo barimo bibohora ubukene
Mu gihe Abanyarwanda bizihiza umunsi wo kwibohora ubuyobozi bubi, abaturage bo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu bavuga ko bishimira ibikorwa byo kwibohora ubukene n’imibereho mibi babikesha ubuyobozi bwiza bubaba hafi.
Bimwe abaturage bagaragaza ko byabafashije kwibohora ubukene n’imibereho mibi, birimo guhurizwa mu makoperative, kwegerezwa gahunda ya Girinka aho abatishoboye bagenewe iyi gahunda bashoboye korora bakarwanya imirire mibi, kubona ifumbire no kweza imyaka byatumye bashobora gusezererera ubukene.
Abaturage bo mu murenge wa Kanama bavuga ko uretse kwishimira gahunda zibakura mu bukene, bishimira n’iterambere ribegerezwa, aho mu myaka 19 ishize bashobore kwibohora imibereho mibi bakagera ku iterambere ririmo kwegerezwa ibikorwa by’amashanyarazi, guhinga kijyambere no kubungabunga ibidukikije.
Bamwe mu bari baturiye umugezi wa Sebeya bimuwe bagatuzwa mu mudugudu wa Nyamugari ahubwtswe amazu 31, bavuga ko bishimira uburyo bitaweho bakubakirwa bakimurwa bakavanwa hafi y’ibiza byashoboraga kubatwara ubuzima.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama, Munyanganizi Jean sebikari, avuga ko iri terambere abaturage bishimira ryagezweho habaye n’ubufatanye bw’abaturage kandi bugomba gukomeza bikiyongera, akemeza ko ingamba nziza zagiye zibagezwaho zizakomeza kubafasha gutera imbere.
Agasaba abaturage kwegera ubuyobozi mu gufatanya mu bikorwa byiza Leta ibategurira kandi bakitabira umurimo ubafasha kwigira no kwihesha agaciro.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|