Kampeta Sayinzoga yahawe ikaze muri BRD

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko Inama y’Ubutegetsi yayo yagize Kampeta Sayinzoga Pichette, Umuyobozi Mukuru wa BRD, asimbuye Eric Rutabana wari uyoboye iyi Banki kuva muri 2017.

Gushyiraho Umuyobozi Mukuru Mushya wa BRD, byemejwe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR).

Kampeta Sayinzoga, agiye kuyobora BRD avuye mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA), aho yari Umuyobozi Mukuru.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BRD, Athanase RUTABINGWA, yahaye ikaze Kampeta Sayinzoga, kandi amwizeza ubufatanye mu mirimo ye.

Yagize ati “Mu izina ry’Inama y’Ubutegetsi ya BRD, njejejwe no kwakira Umuyobozi Mukuru mushya, Kampeta Sayinzoga, kandi mwizeza gufatanya na we tutizigamye mu nshingano ze nshya.

Kampeta ni impuguke mu iterambere ry’ubukungu, kandi asobanukiwe neza intego za BRD nk’ikigo kigamije iterambere ry’ubukungu. Twizeye ko azuzuza neza inshingano ze, bikaba byanafasha banki kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho”.

Kampeta yinjiye muri BRD afite uburambe ku bukungu bw’u Rwanda. Yabaye Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Yakoze kandi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, aho yagiye akora ku myanya itandukanye kandi y’ubuyobozi harimo no kuba Umunyamabanga Uhoraho.

Mbere yo kwinjira mu mirimo ya Leta, Kampeta yakoraga muri Banki y’Isi. Yakoze kandi mu nama z’ubutegetsi z’amabanki nka The Trade and Development Bank, Banki y’Iterambere ya Afurika y’Uburasirazuba (EADB), Rwanda Eurobond Committee, GT Bank, no mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu iterambere ry’ubukungu n’isesengura (Master’s degree in Economic Development and Policy Analysis), yakuye muri Kaminuza ya ‘University of Nottingham’.

Rutabingwa kandi yashimiye cyane Eric Rutabana wari usanzwe ari Umuyobozi wa BRD, ku kuba yarakoranye umurava mu nshingano ze, by’umwihariko ku kuba yaragize uruhare mu ivugururwa rya gahunda y’igenamigambi rya BRD 2018-2024, igahuzwa na gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1), n’izindi gahunda za Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka