Kamonyi: Yaridukiwe n’ikirombe akurwamo nyuma y’amasaha 30 ari muzima
Umugabo witwa Gakara Jean Claude ucukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Murehe, yaraye akuwe mu kirombe ari muzima, nyuma y’uko kimugwiriye ku wa gatandatu tariki 13 Gicurasi 2017 i saa tatu za mu gitondo.

Amasuka, ibitiyo n’amapiki by’abaturage byananiwe kumukuramo, biyampaza imashini icukura ku Cyumweru tariki ya 14, nyuma y’amasaha atatu imugeraho saa kumi z’umugoroba ari muzima.
Abari batabaye baje bitwaje n’ibyangombwa byo gutwara umurambo kuko bakekaga ko yarangije gupfa, ariko babisubije imuhira bataha bashima Imana ku by’icyo gitangaza yabakoreye.
Gakara akimara gukurwa mu kirombe yahise ajyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma gusuzumwa ko nta ikibazo cy’ubuzima afite, basanga ntacyo uretse ko ngo bategereje kumucisha mu cyuma (Radio), kugira ngo barebe niba nta kibazo yagize imbere mu mubiri.

Uyu mugabo ufite imyaka 36 y’amavuko amaze imyaka umunani mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, akorera kompanyi y’ubucukuzi yitwa "Hatari company". Arubatse afite umugore n’abana babiri.
Nyuma y’uko aheze mu kirombe ku wa gatandatu, mu kindi kirombe cyo mu Kagari ka Taba mu Murenge wa RUKOMA , haguyemo uwitwa Niyotwiringira Jean Paul w’imyaka 25 wakoreraga Kompanyi ya Etablissement Thadee Ndaberetse.

Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwiteka niwe Mana..... ,Uwiteka niwe Mana....
God is good all the time.
God is good all the time.
Praise be to our almighty God.
UWITEKA NIWE MANA