Kamonyi: Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi rwubakiye utishoboye inzu ya miliyoni esheshatu
Urubyiruko rw’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, rwubakiye umukecuru utishoboye witwa Kankundiye Marie Josee, inzu ifite agaciro ka miliyoni 6, rumugabira inka yo korora n’ibikoresho byo mu nzu.
Uwo mukecuru utuye mu mudugudu wa Rubona, akagari ka Nkingo ho mu murenge wa Gacurabwenge yari asanzwe atuye ahantu ashobora kugwirwaho n’ibiza ku buryo bworoshye kuko yabaga mu nzu imeze nabi kandi aturanye n’ibirombe by’amabuye.

Inzu yubakiwe yubatse mu bikoresho bikomeye birimo bloke sima kandi irimo amazi n’amashanyarazi. Yahawe kandi inka y’ibihumbi 200 n’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe z’ibihumbi 200, matelas, amasahani, amasafuriya, amabasi, terimosi n’ amatasi.
Kankundiye yashimiye urubyiruko n’umuryango FPR-Inkotanyi, kuko ibyo bamukoreye atashoboraga kubyigezaho. Asanzwe abarurirwa mu batishoboye bo mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe.

Ukuriye urugaga rw’urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, Harelimana Prosper, avuga ko bahisemo kubakira uwo mukecuru icumbi no kumuremera, kugira ngo bagire igikorwa kigaragara bazajya bibukiraho yubile y’imyaka 25 y’umuryango FPR-Inkotanyi.
Uru rubyiruko kandi rwiyemeje ko ruzakomeza gufasha Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi, guharanira iterambere ry’igihugu.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|