Kamonyi: Urubyiruko ruri mu Itorero rwiyemeje guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge
Urubyiruko ruri mu itorero ry’igihugu mu karere ka Kamonyi, ruremeza ko kuba umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge wiganjemo urubyiruko, bizaborohera kubegera babakangurira ububi bw’ibiyobyabwenge kuko babibonamo nka bagenzi ba bo.
Mu bibazo bigaragara mu mirenge baturukamo, urubyiruko ruri mu Itorero kuri Site ya ECOSE Musambira, ruhuriza ku kibazo cy’Ibiyobyabwenge n’ibisindisha bikunze gukoreshwa na benshi mu rubyiruko.
Abari mu itorero biyemeje ko bazafatanya n’inzego z’umutekano gufasha ababicuruza n’ababikoresha kubireka.
Edouard Mureke Igabe wo mu murenge wa Musambira, avuga ko impamvu itera urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge, ari uko nta bikorwa bibateza imbere bagira. Bagahitamo kwishora mu biyobyabwenge cyangwa ibindi bikorwa bibi ngo bibagirwe uko babayeho.
Nyuma yo kurangiza amahugurwa mu itorero, Mureke avuga ko azakangurira bagenzi be kwishyira hamwe bagashaka umurimo ubyara inyungu bakora, aho gukomeza kuba ingwate y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge.
Yemeza ko uretse kubikoresha usanga hari urubyiruko rukora akazi ko kurangira) ababigura rukabihemberwa.
Urubyiruko ruri mu itorero ruhamya ko urubyiruko niruhuza imyumvire yo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibisindisha, uzaba ari umusanzu ukomeye ku gihugu.
Kubera ubucuti urubyiruko rugirana hagati ya rwo usanga, ruhishirana rukanga gutanga amakuru ku nzego z’umutekano, ariko ubu kuko bamenye ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka za byo ku muryango Nyarwanda, biyemeje gutanga umusanzu wo kubirwanya.
Imibare itangwa na Polisi y’igihugu, igaragaza ko muri 2011, abagera ku 3.400 bafatiwe ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge; muri bo abasaga 2.500 ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35.
Ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku babikoresha, harimo uburwayi bwo mu mutwe. Muri 2011, 22,6% by’abarwayi bakiriwe n’ibitaro byakira abarwayi bo mu mutwe bya Ndera ni abatewe uburwayi n’ibiyobyabwenge.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|