Kamonyi: Umuryango utishoboye washyikirijwe inzu wubakiwe na Polisi y’u Rwanda

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021, Polisi y’u Rwanda yashyikirije Sumwiza Sylvain w’imyaka 75 n’umufasha we Ntabahweje Agnes w’imyaka 66 n’abana babo 2 inzu yabubakiye nk’umuryango utishoboye. Iyi nzu iherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, Umudugudu wa Ruvumura. Iyi nzu ifite n’izindi z’inyongera (Annex) ziri mu gikari, Polisi yazubatse mu gihe kingana n’amezi 4 zitwara amafaranga y’u Rwanda agera muri Miliyoni 18.

Igikorwa cyo gutaha iyi nzu cyari gihagarariwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, hari kandi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi , Tuyizere Thadee n’abandi bapolisi bayobora mu Ntara y’Amajyepfo no mu Karere ka Kamonyi.

Mu ijambo rya CP Munyambo wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage b’Akarere ka Kamonyi ndetse n’abayobozi babo ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha ariko cyane cyane ubufatanye bagaragaje kugira ngo inzu y’umuryango wa Sumwiza yuzure.

Yagize ati" Polisi y’u Rwanda irishimye kandi turanashimira abaturage ba hano twafatanije kugera kuri iki gukorwa cyo kubaka iyi nzu. Ubu bufatanye si ubwa none kuko dusanzwe dufatanya mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha."

CP Munyambo yakomeje agaragaza ko iyi nzu ari imwe mu mazu 30 n’ibindi bikorwa bitandukanye Polisi y’u Rwanda irimo kugeza ku banyarwanda hirya no hino mu gihugu, mu bikorwa byayo ngarukamwaka byahariwe ukwezi kwa Polisi.

Ati"Ni bimwe mu bikorwa Polisi y’u Rwanda ijya igeza ku baturage buri mwaka. Ni ibikorwa Polisi ifatanyamo n’abaturage nk’ikimenyetso cyo kubegera bagafatanya gukemura ibindi bibazo cyane cyane iby’umutekano."

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée yashimiye Polisi y’u Rwanda ku gikorwa cyo kubakira umuryango wa Sumwiza Sylivain, yavuze ko atari ubwa mbere Polisi y’u Rwanda ifasha abaturage.

Ati" Turashimira Polisi y’u Rwanda ku bikorwa idufasha kenshi, twabagejejeho ubusabe bwo kubakira uyu muryango utishoboye kandi utari ufite aho kuba. Igikorwa Polisi ikoze kiba gikoze neza ari ikitegererezo nk’uko mubona iyi nzu, irakomeye kandi ifite byose umuturage yakenera nk’amazi n’umuriro."

Meya Tuyizere yakomeje avuga ko mu kwezi gutaha kwa Nzeri mu Murenge wa Ngamba hazatahwa indi nzu nayo Polisi irimo kubakira utishoboye. Yanavuze ko ayo mazu avuye mu mazu 650 Akarere ka Kamonyi kagomba kubakira abatishoboye muri uyu mwaka wa 2021.

Umusaza Sumwiza mu ijambo rye yavuze ko utashimira Polisi y’u Rwanda yaba atari umuntu. Yavuze ko ibyiza bigomba gushimwa.

Ati "Si ubwa mbere Polisi ifashije abatishoboye kandi inahora isigasira ibyagezweho. Iyi nkunga y’inzu n’ibyangombwa byayo turabyishimiye cyane."

Sumwiza yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda ariko cyane cyane ashimira Leta y’u Rwanda yaje ihagarariwe na Polisi y’u Rwanda. Yavuze ko Igihugu kimuhaye amasaziro meza.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka