Kamonyi: Umunsi w’umurimo wabaye umwanya wo kuganira ku migendekere y’akazi
Abakozi b’akarere ka Kamonyi ku nzego zitandukanye bifatanyije n’abayobozi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, basubiza amaso inyuma bareba imigendekere y’akazi, bageza ku buyobozi bw’akarere imbogamizi bahura nazo mu kazi barebera hamwe uburyo bwo kubikemura.
Mu gihe hari abibwira ko umunsi w’umurimo ari umunsi w’ikiruhuko ku bakozi ba Leta, ku bakozi b’akarere ka Kamonyi bishimiye kungurana inama n’abayobozi ba bo n’abakozi babaye indashyikirwa bagenerwa ibihembo.

Uyu mwaka umunsi mpuzamahanga w’umurimo uba buri tariki ya Mbere Gicurasi, ufite insanganyamatsiko igira iti “Duteze imbere umurimo twihutishe iterambere”.
Mu karere ka kamonyi kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku karere, bibukirijwe inshingano za bo ari nako bagaragaza imbogamizi bahura nazo, maze bemeranywa n’ubuyobozi uburyo bwo gukemura ibibazo biri mu kazi.
Ingabire Emmanuel, umukozi ushinzwe ubworozi mu murenge wa Runda, akaba ari nawe wabaye indashyikirwa muri uyu murenge, ashima impanuro n’ubujyanama bahabwa ku munsi w’umurimo ku bibafasha kongera imbaraga mu mikorere.

Yagize ati “ Uyu munsi ntituwubara nka konji, tuba twaje n’ubundi ku kazi harimo guhugurwa ku murimo n’abayobozi bacu. Uko duhura n’abayobozi tugasabana bituma twongera imbaraga ndetse no gukunda umurimo.”
Umuyobozi w’akarere Rutsinga Jacques asanga agereranya umunsi w’umurimo n’umwiherero w’abakozi, kuko uri umwanya wo gusesengura ibyo bakora no gufata ingamba zo kubikora neza; kugira ngo bitange umusaruro wihutisha iterambere ry’akarere.
Abakozi 14 batoranyijwe na bagenzi babo nk’ababaye indashyikirwa mu kurangiza inshingano, hashingiwe ku mihigo bihaye n’umusaruro bagaragaje, bahembwe amafaranga ibihumbi 100 buri wese.
Nyuma y’inama habaye umukino w’umupira w’amaguru wahuje abakozi b’akarere ka Kamonyi n’ikipe y’abavetera yo ku Ruyenzi yitwa Victory Fc urangira abakozi b’akarere batsinzwe ibitego 3 kuri 4 bya Victory FC.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza gushimira abakozi babaye indashyikirwa kuko bibatera imbaraga zogukomeza gukora neza
Turashima abagiriwe icyizere cyo kuba abakozi b’indashyikirwa mu Mirenge itandukanye ndetse no ku Karere Biyongera ku batowe mu myaka ishize. Tunabararikira gukomeza ubudashyikirwa aho nk’urwego ubwinshi bw’abafite "High Performance" butuma na "Performance" y’Akarere irushaho kwiyongera.
Gacurabwenge:Uwamahoro Daniel
Karama:Umugwaneza Bienvenue
Kayenzi:Muhawenimana Benoit
Kayumbu: Theogene
Mugina:Uramutse Marie Jeanne
Musambira:Barongera Elisée
Ngamba:Usabimana Jean Marie
Nyamiyaga:Nzeyimana Jean Claude
Nyarubaka:Murenzi Pacifique
Rugalika:Gasengayire Yvonne
Rukoma:Ibyishaka Rosine
Runda:Ingabire Emmanuel
District Headquarters:Sindayigaya Abdul Madjid
Sector ES:Rwiririza JMV
Nk’uko bari mu byiciro bitandukanye bakwiriye kubera abandi urugero no gukomeza kuba bandebereho kandi buri wese agaharanira kuba indashyikirwa.
Tunoze Umurimo, twihutishe iterambere. Nibyiza ko abantu basubiza amaso inyuma bakisuzuma kandi bagafata ingamba zo kurushaho kunoza umurimo. Gusabana rero nabyo biba bikenewe.
kwisuzuma ni byiza kuko bituma hari ingamba zifatwa mu gukomeza gukora neza kandi ibyo wiyemeje bikagerwaho