Kamonyi: Umuganura ngo uzagarura Isano n’Ubumwe mu Banyarwanda
Mu kwizihiza umunsi w’umuganura, wabereye mu tugari twose tugize akarere ka Kamonyi, abaturage bashimangiye ko gusabana no gusangira ku baturanyi, ari inkingi y’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umukecuru Bagahirwa Marceline w’imyaka 64,utuye akagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda, avuga ko umuco wo kuganura ku musaruro waherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 1957 ku ngoma ya Rudahigwa.
Uwo muco ngo ukaba warafashaga abantu gusabana no kugaragarizanya urukundo, ibyo bikaba byarafashaga abantu kubana neza.

Kugarura uyu muco mu Rwanda ngo biramuha icyizere ko nta macakubiri azongera kuvuka mu banyarwanda. Umuco wo kuganura bakaba barawuciweho n’ubutegetsi bwazanye na Demokarasi ya Perezida Kayibanda Gregoire. Ngo na Perezida Habyarimana washatse kuwugarura mu 1983, ntiwashobotse kuko Abanyarwanda bari bafite ibindi bibarangaza.
Akomeza avuga ko mu muganura, ngo urubyiruko ruzungukiramo agaciro k’Umunyarwanda n’ak’ibikorwa akora. Avuga ko urubyiruko rwiza rujya rwirengagiza umumaro w’umuhinzi, ariko umuganura wongera kugaragaza neza umumaro w’umuhinzi, ku bw’iyo mpamvu abiga bakaba basabwa gushaka ikoranabuhanga rifasha mu kongera umusaruro.

Mu gihe mu muganura bishimira umusaruro wavuye mu buhinzi, ihindagurika ry’ikirere ngo rikomeje kubangamira umusaruro, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques avuga ko uretse gusangira, kwizihiza umuganira uri umwanya wo kuganira ku cyakongera umusaruro uva mu buhinzi. Arashishikariza abaturage guhingira igihe no gukoresha ikoranabuhanga ryo kuhira no guhingisha imashini zibafasha guhinga vuba.
Abitabiriye ibirori byo kwizihiza umuganura basangiye umutsima w’amasaka, intango y’ikigage, ibigori, ibishyimbo n’amata y’inka bahawe muri Gahunda ya Gira inka, bacinya n’akadiho.

Umuyobozi w’akarere ahamya ko uku gusangira, ari umwanya mwiza ho guhura kw’abaturage bakibuka ibibahuje no kubaka imbaraga ziganisha ku iterambere ry’igihugu.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umuganura, isoko y;ubusabane mu banyarwanda maze tukarebera ahamwe ikizakurikiraho mu ihinga