Kamonyi: Ubukwe bwapfuye kubera inkwano yabuze, bikumbuza abasore gukwa inka

Nyuma y’ubukwe bwapfuye kubera umusore yabuze amafaranga yo gukwa, bamwe mu basore baravuga ko bifuza ko umuco wo gukwa inka wagaruka kuko ariyo itarushya kubona, kandi ikaba yungukira umuryango w’umukobwa n’urugo rushya.

Ku cyumweru tariki 23/6/2013, mu mudugudu wa Rubona, akagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge bari biteguye gutanga umugeni, bakamushyingira umusore w’i Kigali. Bakaba bari bamaze agihe bamutanze imbere y’amategeko.

Ubwo bukwe ariko ntibwatashye, kuko umusore yahageze ku mugoroba wo ku wa gatandatu avuga ko yabuze inkwano y’amafaranga ibihumbi 300 yari yaremeye gutanga. Abaturanyi b’uwo muryango, batangaza ko umukobwa yahise asaba umusore kuyishaka kandi yayibura ku cyumweru ntiyirirwe aza kumutwara.

Nk’uko abaturanyi bakomeza babivuga, ngo ku cyumweru ababyeyi biriwe bategereje umusore ko aza gutwara umugeni , umunsi urinda urenga. Bakaba bakeka ko yabonye inkwano ibuze akabyihorera kuko umukobwa yari yamubwiye ko atamukurikira.

Bamwe mu basore bo mu karere ka Kamonyi, bumvise iyi nkuru, batangaza ko kuba imiryango isigaye ikosha amafaranga, abasore basigaye batinya ubukwe. Avuga ku cyaba cyarateye uwo musore kwisubira, Mugabe Eric aragira ati “buriya aho uriya musore yari yizeye amafaranga yarayahabuze, abivuga atinze kwa sebukwe bananirwa kubyakira”.

Akomeza avuga ko icyiza cyo gukwa inka ari uko umusore abanza kuyigeza iwabo w’umukobwa mbere yo gutangira imihango y’ubukwe, kandi inka zo zikaba zitagira igiciro kuko ushaka ihwanye n’amafaranga ufite. Ngo kuva ku bihumbi 150 umusore ashobora kubona inka yo gukwa.

Ibyiza byo gukwa inka kandi bishimangirwa na Habakurama Emmanuel, uvuga ko iyo mwemeranyijwe gukwa inka, udashobora kuyibura. Ati “wenda baguciye inka ebyiri cyangwa se bakagutegeka inzungu ushobora kuzibura, ariko icyo gihe waza uzanye iyo wabonye aho kuvuga ngo wabuze inkwano”.

Hari abavuga kandi ko gukwa amafaranga bikenesha urugo rushya. Ngo hari igihe ababyeyi bihangana bakaguca miliyoni y’amafaranga, ngo umukobwa yarize none agiye adakoreye amafaranga ngo asubize ababyeyi ibyo bamutanzeho.

Muhirwa Robert avuga ko uko gukosha menshi bituma imihango yo gusura no kugera mu rugo yakorwaga mu muco nyarwanda igenda icika, kuko nyuma y’ubukwe umugabo nk’umukuru w’umuryango aba nta mikoro afite yamushoboza kwakira abashyitsi cyangwa gusura abantu.

Uretse n’ikibazo cy’amikoro make asigara mu rugo rushya, umusaza witwa Karyoko, avuga ko kera iyo bakwaga inka, yabyaraga kwa sebukwe bagatanga indongoranyo (inka yavutse ku nkwano) ku rugo rw’abageni, icyo gihe bakabona amata y’abana n’ifumbire y’imyaka, maze bakarwanya ubukene.

Ati “n’iyo amafaranga yaba menshi barayakoresha agashira, ariko inka yahitaga izana ubukungu mu miryango yombi”.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 4 )

Inkwano rwose yahindutse business, njye mbona ikwiye no kuvaho.hari ibintu biri mu muco ariko bidusubiza inyuma. Urebye ukuntu umusore ahangayika ashaka inkwano iwabo w’umukobwa baba bamuciye, rimwe na rimwe akagerageza kwinginga ngo arebe ko bamugabanyiriza bakamubera ibamba, niyo agerageje kwikokora akayabona, asigara atibona mu muryango w’umukobwa cyane, kuko aba yumva nta sano bafitanye itari uko bamushatseho cash. rimwe na rimwe bishobora no gutera amakimbirane mu rugo rushya. Rwose Leta yakwiye kubyigaho, cyangwa igashyiraho igiciro ntarengwa cy’inkwano nkuko ibigenza ku biciro by’ibikenerwa by’ibanze nka essence n’isukari.

Haba yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Mbona inkwano itesha agaciro umukobwa aho kukamuha!!! Nonese kubona baciririkanya boshye itungo riri mu rwuri. Ese ayo mafaranga ko bavuga ngo afasha iwabo w’umukobwa gutegura ubukwe, iwabo w’umuhungu bo bavana he inkunga yo kubafasha gutegura ubukwe ? Niba ababyeyi b’umukobwa bakeneye uribwibutso, n’ababyeyi b’umuhungu nabo bakeneye urwibutso nabo. Umuco ntawusigaye mu magambo gusa, naho mu bikorwa ni CASH gusa.

dfafasfa yanditse ku itariki ya: 30-06-2013  →  Musubize

USHOBORA NO GUSANGA UWO MUSORE YARABIVUZE AGERAGEZA UWO MUKOBWA AKABONA NTABWO ARIWE YARI AKUNZE AHUBWO YISHAKIRAGA CASH AGAHITAMO KUMUREKA

Nadia yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

ariko koko uziko bikwiye ko dusubira ku gicumbi cy’umuco!Nawe se 1,000,000 !Aha!

Ruzigana yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka