Kamonyi: Ubukene n’ubumenyi buke biheza abafite ubumuga ku ikoranabuhanga
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Kamonyi baratangaza ko kugera ku ikoranabuhanga babifitemo imbogamizi kubera ubukene kandi nta n’ubumenyi barifitemo.
Ibi babitangaje ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga usanzwe uba tariki 3 Ukuboza buri mwaka.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’akarere, Mujawimana Séraphine, ahamya ko abenshi muri bo bafite ikibazo cy’ubukene. Ibyo ngo bibabangamira ku kwinjira mu iterambere hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Abafite ubumuga kandi ngo nta bumenyi bafite mu myuga baheraho biga ikoranabuhanga, ariko na bake babufite bahura n’imbogamizi z’ibikoresho basanga bikoreshwa hanze y’amashuri, ibyo bigatuma babura uko bashyira mu bikorwa ibyo bize, nk’uko Nshizirungu Augustave, Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Ntara y’Amajyepfo, abitangaza.
Ngo hari abafite ubumuga bagize amahirwe yo kujya mu mashuri ariko bakenera gukoresha ikoranabuhanga ntibabishobore. Atanga urugero ku nzu zigurisha interineti (Cybercafé), avuga ko zitagira ibikoresho by’umwihariko w’abafite ubumuga bwo kutabona cyangwa se abafite ubumuga bw’uburebure badashyikira intebe zisanzwe.

Kuba ikoranabuhanga ari ngombwa mu iterambere ry’abafite ubumuga bigarukwaho na Martha Umugiraneza, wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi muri ibi birori, uvuga ko imirimo ikoreshejwe ikoranabuhanga yabaha umusaruro.
Ati”n’iyo ubabajije icyo bazaba, abenshi usanga baganisha ku myuga yifashisha ikoranabuhanga nko gushushanya, ubuhanzi n’ibindi”.
Gufasha abafite ubumuga kugera ku iterambere leta ibifatanya n’imiryango itegamiye kuri Leta, Urugaga rw’abantu bafite ubumuga mu kurwanya Virus itera Sida no guteza imbere ubuzima “UPHLS”, rukaba rubaha amahugurwa ku gukora amakoperative no kuyacunga.

Umuhuzabikorwa wa UPHLS ku rwego rw’akarere, Ntwari Antoine avuga ko urugaga rwiteguye gufasha abafite ubumuga guhindura imyumvire, babaha amahugurwa abafasha kunoza imikorere y’amakoperative yabo kugira ngo arusheho kubavana mu bukene.
Mu karere ka Kamonyi habaruwe abafite ubumuga 4009 batuye mu mirenge 12 igize akarere, bamwe muri bo bakaba bibumbiye mu makoperative arindwi akora imishinga y’ubucuruzi, ubworozi n’ubudozi. Mujawimana atangaza ko bakeneye ubufasha ngo n’abandi babone icyo bakora.
Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yes Kamonyi! Ndabona byari byiza, abafite ubumuga rero buriya impamvu dukennye nuko abenshi baracyafite ubumenyi bukiri hasi kubera amateka. Turashimira UPHLS itanga amahugurwa biciye muma cooperative kdi koko bimaze kutugirira akamaro.