Kamonyi: RRA yahaye ishuri ryitiriwe Rose Mystica inkunga ya mudasobwa
Mu kwizihiza ibirori by’umunsi w’abasora, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyahaye inkunga ya mudasobwa 10, Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Rose Mystica ryo ku Kamonyi.
Gufungura ku mugaragaro, icyumba cya mudasobwa (Computer Laboratory), byakozwe na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengiyumva Jean Philibert, kuri uyu wa kabiri tariki 28/8/2012,akaba yashimiye Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, ku bw’iyo nkunga cyageneye urubyiruko rw’abanyeshuri.

Abarezi n’abanyeshuri bo mu ishuri ryitiriwe Rose Mystica nabo bishimiye icyo gikorwa, kuko ubusanzwe abanyeshuri bigaga amasomo y’ikoranabuhanga mu nyandiko gusa, bakabura mudasobwa zo gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Soeur Esperance Uwimana, umuyobozi w’ishuri ryitiriwe Rose Mystica, yashimiye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyahisemo kubaha iyo nkunga, kuko batari kubasha kwigurira izo mudasobwa.

Ishuri ryitiriwe Rose Mystica ryatangiye mu mwaka wa 2008, rifite abanyeshuri 290, biga mu cyiciro cy mbere cy’amashuri y’isumbuye.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ngo cyahisemo gutanga inkunga kuri icyo kigo, bitewe n’ishyaka n’umurava abanyeshuri n’abarezi ba cyo bagaragaza.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|