Kamonyi: Polisi yafashe abakekwaho gutema ibiti bya Leta batabyemerewe

Ku Cyumweru tariki ya 14 Werurwe 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga yafashe abagabo batandatu (6) batemaga ibiti bya Leta byatewe ku muhanda nta burenganzira babiherewe.

Bakekwaho gutema ibi bya Leta batabiherewe uburenganzira
Bakekwaho gutema ibi bya Leta batabiherewe uburenganzira

Abo bagabo ubwo bafatwaga bari bafite imbaho zigera kuri 279 babaje mu biti bya Leta, abafashwe ni Niyibizi Jean Claude w’imyaka 34, Mbabarenkoriki Eric w’imyaka 32, Hategekimana Frederick w’imyaka 30, Bizimana Cyriaque w’imyaka 31, Sebahire Mathieu w’imyaka 34 na Mbonabucya Emmanuel w’imyaka 24.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobard Kanamugire, yavuze ko gufatwa kw’abo bagabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu Kagari ka Ngoma mu Midugudu ya Sabununga, Cyivugiza na Kabahazi ahari umuhanda uteyeho ibyo biti bavuga ko hari abantu batema ibiti byo ku muhanda byaterewe gufata ubutaka bw’umuhanda no kurwanya isuri bakabibazamo imbaho.

Yagize “Abaturage bo muri iriya Midugudu baduhaye amakuru ko hari abagabo basanzwe ari ababaji batema ibiti biteye ku muhanda by’iganjemo ibyo mu bwoko bwa Gereveriya bakabibazamo imbaho bakazigurisha. Natwe tukimara guhabwa amakuru kubera ko abaturage bagiye batubwira aho batuye n’aho babariza ibiti twaragiye duhita tubafata uko ari 6 maze tubasangana imbaho 279”.

SP Kanamugire yavuze ko abo bagabo bakimara gufatwa bavuze ko ibyo biti babitemaga muri iyo Midugudu itatu (3) iherereye muri ako Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga ndetse bakanabibariza hafi aho ku muhanda aho babaga babitemye.

Yagize ati “Aba bagabo bakimara gufatwa bemeye ko ibyo biti babitemaga ndetse bari bamaze gutema ibirenga kuri 20 ariko bavuga ko bahabwaga akazi na Niyonzima Jean Pierre na Muyango Jean Eric ari nabo babarizaga izo mbaho”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yibukije abakora umwuga w’ububaji kimwe n’abandi bantu muri rusange ko bakwiye kwirinda gutema ibiti biteye ku muhanda kuko biba byatewe kugira ngo bifate ubutaka bw’umuhanda biwurinda gutenguka.

Yagize ati “Gutema ibiti bya Leta ibyo ari byo byose ni kwangiza ibidukikije, ni icyaha gihanwa n’amategeko, niyo mpamvu duhora dukangurira abantu kubyirinda. Ikindi tunasaba abaturage gutanga amakuru y’umuntu wese babonye ubitema cyangwa ubyangiza kuko iyangirika ryabyo rigira ingaruka ku binyabuzima”.

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza ubwo bufatanye n’imikoranire myiza batangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’abantu n’ibintu.

Aba bagabo bose bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina ngo bakorerwe dosiye.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya, gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo ari byo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000Frw).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka