Kamonyi: Nyuma yo kwiyunga, bashyizeho ishyirahamwe ribahuza
Mu murenge wa Nyarubaka, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare, bibumbiye mu ishyirahamwe “Twisungane”; rigamije kubafasha mu iterambere no gukosora amateka mabi yaranze imibanire y’Abanyarwanda.
Iri shyirahamye ryatangiye gukora mu mwaka wa 2013, nyuma y’inyigisho z’ubwiyunge zahawe imiryango yagizweho ingaruka na Jenoside. Uretse gusabana no gusurana, abarigize bakora ubucuruzi bw’imyaka, bagahana amafaranga mu Kimina yo kubafasha gukemura ibibazo byihariye.
Abarokotse Jenoside bahamya ko amateka mabi y’ihezwa n’itotezwa bagize yaterwaga n’imiyoborere mibi yimakazaga amacakubiri ashingiye ku moko, maze abaturage bakabitozwa. Ngo kuba Leta y’ubumwe iharaniye guhanagura ayo mateka, biyemeje kuyishyigikira kuko bazi ububi bw’ibyababayeho.

Ruzindaza Apolinaire, umwe mu bagize Twisungane, avuga ko baharanira kubana neza no gufashanya kugera ku iterambere, bakabwizanya ukuri ku mateka y’imibanire y’Abanyarwanda babibwemo amacakubiri n’abayobozi ndetse n’abakoloni bashakaga indonke.
Uyu musaza w’imyaka 78, ahamya ko mbere y’umwaka wa 1959 abaturage b’i Nyarubaka babanaga neza. Ngo gutinya igitsure cy’abakoloni n’abategetsi babi nibyo byatumye bishora mu macakubiri yaganishije ku bwicanyi bwakozwe muri Jenoside yo muri 1994.
Mu gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyatangirijwe ku rwego rw’akarere muri uyu murenge wa Nyarubaka ku wa kabiri tariki 11 ugushyingo 2014; abacitse ku icumu rya Jenoside n’abayigizemo uruhare barishimira intambwe bamaze kugeraho mu kongera kubana neza.
Mu buhamya bwe, Nsengiyaremye Francois wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akabisabira imbabazi , avuga ko yabanje gushidikanya kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge Leta yabakanguriraga, ariko kuri ubu imibanire ye n’abarokotse Jenoside ni ubuhamya bw’uko ubumwe n’ubwiyunge bwashobotse.

N’ubwo nta bushakashatsi akarere ka Kamonyi kakoze ku kumenya intambwe abagatuye bamaze kugera mu bumwe n’ubwiyunge, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwera Marie Alice, ahamya ko ibyagezweho bitanga icyizere ku mibanire myiza hagati y’Abanyarwanda.
Mu cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge gifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda”, biteganyijwe ko hazatangwa ibiganiro n’ubuhamya ku macakubiri yaranze Abanyarwanda, hagamijwe ko ababyiruka bamenya ukuri kandi bakazakura bahuriye isano imwe y’Ubunyarwanda.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|