Kamonyi: Nyuma kwiyunga, abakoze Jenoside n’abayikorewe bahawe inka y’ubwiyunge

Ibikorwa bibi byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byagize ingaruka ku bagize uruhare mu kuyikora no kubayirokotse, kuko hariho imitima ifite intimba n’agahinda baterwa n’ibyo bakorewe, ku rundi ruhande hakabaho ipfunwe n’ikimwaro ku bakoze Jenoside.

Umuryango nyarwanda wa gikristu ugamije ubwiyunge no gufasha abatishoboye “CARSA “, ufasha abiciwe n’ababahemukiye ubaha amahugurwa y’isanamitima, mu rwego rwo gukomeza kubanisha neza imiryango yamaze kwiyunga, ubaha inka ihuriweho n’imiryango ibiri, iyo nka ikitwa “inka y’ubwiyunge.”

Nyuma yo kwiyunga bagiye gufatanya korora inka bahawe.
Nyuma yo kwiyunga bagiye gufatanya korora inka bahawe.

Mbonyingabo Chritophe, umuyobozi w’umuryango CARSA, avuga ko jenoside yasize ibintu bikomeye mu mitima, aribyo ipfunwe, ubwoba, intimba n’agahinda kandi imiryango yakoze Jenoside n’abayikorewe bakaba batinyana.

Mu karere ka Kamonyi uyu muryango ukorera mu mirenge ya Mugina, Nyamiyaga, Musambira na Gacurabwe, ufasha abarokotse jenoside n’abayikoze gukora amatsinda bakurikije imidugudu batuyemo, maze bagahana ubuhamya bw’ibyababayeho n’ukuntu bateye intambwe bakabohoka.

Mukamuyango Penina wo mu mudugudu wa Karama, akagari ka Gihinga ho mu murenge wa Gacurabwenge, avuga ko n’ubwo yari yarababariye n’umuturanyi we Munyiringabo Malachie wamuhize ashaka kumwica, batahuraga ngo basuhuzanye kuko Munyiringabo yari agifite ipfunwe ry’ibyo yamukoreye.

Mukamuyango avuga ko ari ikimenyetso cy’igikorwa gikomeye bagezeho. Bakaba bazabera urugero n’abandi bagifite imitima iboshye na bo baharanire gusohoka mu gahinda bafite kuko nta wishimira guhora aboshye umutima.

Kuva mu 2010, umuryango CARSA utangiye gukorera mu karere ka Kamonyi, umaze gusana imitima no kunga imiryango igera kuri 500, umuyobozi w’akarere Rutsinga Jacqques, akaba avuga ko batanga umusanzu ukomeye ku gihugu kuko bumvikanisha gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda.’

Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo hari jenoside yasize imfubyi, abapfakazi n’imfungwa ; byari ngombwa ko abanyarwanda bakomeza kubana, habayeho kwihangana.

Agira ati ‘Abanyarwanda bagomba kubana kuko nta kundi byagenda ». Arasaba abacitse ku icumu gukomeza kubabarira n’ubwo bigoye kuko ariho umutima uruhuka bakongera kubaho neza.’

Mukamusonera Marie Claire, Komiseri muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, arashima intambwe y’ubwiyunge imaze kugerwaho kuko igaragarira mu iterambere u Rwanda rwagezeho kuva jenoside ihagaritswe.

Asaba abateye intambwe yo kugera ku bwiyunge, kuba umusemburo muri bagenzi ba bo batarabigeraho cyane cyane abanze kwemera icyaha no gusaba imbabazi.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka