Kamonyi: Nyabarongo yarenze inkombe none amazi yatangiye kugera mu muhanda
Imvura nyinshi iri kugwa yatumye amazi y’uruzi rwa Nyabarongo arenga inkombe, akaba atangiye kugera mu muhanda wa Kaburimbo uhuza Kigali n’Intara y’amajyepfo.

Nyuma y’imvura nyinshi yaguye tariki 16/4/2013, Uruzi rwa Nyabarongo n’inkombe za yo zaruzuranye, bitewe n’amazi y’imvura amanuka ku misozi ndetse n’aturuka mu migezi mito imena muri Nyabarongo.

Ayo mazi ntagarukira ku nkombe gusa. Ubwinshi bwayo butuma yose atabasha guca mu miferege yabugenewe (buses), ngo yambukiranye umuhanda, ahubwo yatangiye gusatira umuhanda.

Abarobyi bo mu tuzenga tw’amazi turi mu gishanga cya Nyabarongo, bavuga ko imvura nikomeza kugwa ari nyinshi, umuhanda wose ushobora kuzurana kuko bigaragara ko amazi yabaye menshi atagikwira muri buses kandi n’aciyemo ntabona uko akomeza kubera urufunzo.

Iyo urebeye ahitaruye, ubona amazi yarakwiriye igishanga cyose ku buryo utabasha gutandukanya uruzi rwa Nyabarongo n’ibizenga by’amazi bisanzwe mu gishanga. Hose ubona hameze nko mu Kiyaga.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
yamapayinka, ubu se niyuzura ndanyurahe ntashye?ibi ntibyaherukaga muri 2000 ra?