Kamonyi: Nyabarongo yarenze inkombe none amazi yatangiye kugera mu muhanda

Imvura nyinshi iri kugwa yatumye amazi y’uruzi rwa Nyabarongo arenga inkombe, akaba atangiye kugera mu muhanda wa Kaburimbo uhuza Kigali n’Intara y’amajyepfo.

Nyabarongo yarenze inkombe.
Nyabarongo yarenze inkombe.

Nyuma y’imvura nyinshi yaguye tariki 16/4/2013, Uruzi rwa Nyabarongo n’inkombe za yo zaruzuranye, bitewe n’amazi y’imvura amanuka ku misozi ndetse n’aturuka mu migezi mito imena muri Nyabarongo.

Amazi yageze mu muhanda.
Amazi yageze mu muhanda.

Ayo mazi ntagarukira ku nkombe gusa. Ubwinshi bwayo butuma yose atabasha guca mu miferege yabugenewe (buses), ngo yambukiranye umuhanda, ahubwo yatangiye gusatira umuhanda.

Buses zazibye amazi yasatiriye umuhanda.
Buses zazibye amazi yasatiriye umuhanda.

Abarobyi bo mu tuzenga tw’amazi turi mu gishanga cya Nyabarongo, bavuga ko imvura nikomeza kugwa ari nyinshi, umuhanda wose ushobora kuzurana kuko bigaragara ko amazi yabaye menshi atagikwira muri buses kandi n’aciyemo ntabona uko akomeza kubera urufunzo.

Iyo urebeye ahitaruye.
Iyo urebeye ahitaruye.

Iyo urebeye ahitaruye, ubona amazi yarakwiriye igishanga cyose ku buryo utabasha gutandukanya uruzi rwa Nyabarongo n’ibizenga by’amazi bisanzwe mu gishanga. Hose ubona hameze nko mu Kiyaga.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 1 )

yamapayinka, ubu se niyuzura ndanyurahe ntashye?ibi ntibyaherukaga muri 2000 ra?

corneille yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka