Kamonyi: Ngo imurikabikorwa ribafasha kumenyekana no kwigira ku bandi
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Kamonyi bari mu imurikabikorwa byabo ry’iminzi itatu kuva ku wa gatanu tariki 26 Kamena 2015 aho abaryitabiye bavuga ko ribafasha kumenyekanisha ibyo bakora no kwigira ku bandi mu rwego rwo kunoza imikorere.
Iri murikabikorwa ribera ku Isoko rya Bishenyi mu Murenge wa Runda, ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa bagera kuri 51 barimo amakoperative, imiryango itegamiye kuri Leta ikora ibikorwa by’inyungu rusange, ibigo by’imari n’amabanki, ndetse na bamwe mu bikorera bakorera mu Karere ka Kamonyi.

Pasiteri Mukeshimana Jean Marie Vianney, wo mu Itorero Prespiteriyene mu Rwanda, akaba n’umwe mu bayobozi b’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa JADF, atangaza ko kugira Ihuriro abafatanyabikorwa bose b’akarere baganiriramo bakungurana ibitekerezo bibafasha kumenyana no gugaragaza ibyo bakora.
Agira ati “Buri wese iyo amenye ibyo undi akora bituma turushaho gutuma wa muturage duhuriyeho agira agaciro kandi tukamuteza n’imbere”.
Abaje kumurika ibikorwa byabo bashimira Akarere ka Kamonyi, kabahaye umwanya wo kugaragariza abaturage ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bahurira mu karere ibyo bakora kuko mu gihe bamurika ngo bigira byinshi ku bandi; cyane ko ngp hari ababa batazi ibikorwa bagenzi ba bobakorera mu mirenge itandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, we avuga ko kumurikira abaturage ibikorwa bakorerwa ari imwe mu mahame y’imiyoborere myiza. Ati “Mu miyoborere kumurikira abaturage ibibakorerwa ni ihame rikomeye cyane kuko bigaragaza gukorera mu mucyo”.
Iri murikabikorwa rizarangira rirangira kuri uyu wa 28 Kamena ryafunguraga kuva mu gitondo saa mbiri rigafunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo koko umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina