Kamonyi: Ngo hari abangiwe gutora kubera kutuzuza ibyangombwa

Kuri Site y’Itora ya Ruyenzi, hari abaturage bazindutse baza gutora ariko ntibabyemererwa kuko batisanze kuri lisiti kandi badafite amakarita.

Mu gihe mu Rwanda hose kuri uyu wa 18/12/2015 harimo kuba amatora ya Referandumu, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi bazindukiye ku masite y’itora ngo batorere ibyavuguruwe mu Itegeko Nshinga nk’uko bari babisabye Inteko ishinga amategeko.

Bamwe ntibemerewe gutora kuko batujujie ibisabwa.
Bamwe ntibemerewe gutora kuko batujujie ibisabwa.

Mu Kagari ka Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda, guhera saa kumi n’ebyiri za mugitondo, ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ahatorera abaturage b’Akagari ka Ruyenzi bari batangiye kuhagera bategereje amatora yatangiye saa moya za mugitondo.

Bamwe mu babukereye ariko, ntibabashije kugera kuri icyo gikorwa kuko babuze ibyangombwa bibemerera gutora maze bagataha babaye.

Sinarumwe Leonard yangiwe gutora kuko mu matora aheruka yari yarabaruruwe mu Murenge wa Musambira.

Ngo yabimenyesheje ubuyobozi bw’akagari bumwizeza ko nta kibazo azagira mu gutora, none yageze kuri Site y’Itora baramwangira. Ati “birambabaje cyane kuko nazindutse nza gutora none ntashye ntatoye”.

Nsabimana Jerome mu matora aheruka yari umunyeshuri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rukoma. Yakoresheje telefoni ye ariyimura, ariko ngo yagiye mu cyumba cy’itora yibura ku mugereka. Uyu we ntariheba ko adatora, ahubwo arasaba ababishinzwe kubemerera bagatora.

Aragira ati “Ndumva ntatuje kuko ngomba gutora nk’umunyarwanda. Niba bari bushyire bakatureka tugatora!”

Mukamutesi Bernadette, Umukorerabushake ukuriye iyi site, atangaza ko umuntu wemerewe gutora ari ufite ikarita y’itora n’indangamuntu kandi akaba kuri lisiti y’itora.
Ngo mu mabwiriza bahawe, ufite irangamuntu ari no kuri lisiti adafite ikarita yemererwa gutora, ndetse n’ufite ikarita afite n’irangamuntu ashyirwa ku mugereka ; ariko udafite ikarita ntabe no kuri lisite ntatora.

Nyamara uyu mukorerabushake avuga ko amatora yatangiye hakiri amakarita asaga 180 atarashyikirizwa bene yo.

Ahamya ko yiganjemo ay’abanyeshuri bigaga ku ishuri ryisumbuye rya ISTR batagituye mu kagari, n’ay’abaturage batihutiye kuyafata ariko bo bayahabwa iyo baje gutora.

Abanshi mu baturage bitabiriye amatora bazindutse, ku buryo mu masaha y’isaa yine uyu mukorerabushake yavugaga ko bamaze kugera ku bwitabire bwa 80% mu bihumbi 5422 bateganywa kuhatorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka