Kamonyi: Muhawe Boniface yafatanywe Amadolari y’amahimbano

Muhawe Boniface, umusore w’imyaka 36 yafatanywe Amadorali y’Amanyamerika ibihumbi 2 na 600, aranzwe n’abo yari aje kuyagurisha babifashijwemo n’abamotari.

Uyu musore yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu ikorera mu Murenge wa Runda mu ma saa sita z’amanywa tariki 13 Mutarama 2016, afatirwa mu gishanga cya Bishenyi afite Amadorali bivugwa ko yari aje kugurisha ariko we akavuga ko ari umugore w’inshuti wahise atoroka yari ayafashije.

Mu mafaranga yose n'Amadolari habamo amahimbano abantu bagomba kwitondera
Mu mafaranga yose n’Amadolari habamo amahimbano abantu bagomba kwitondera

Avuga ko yari avuye gupakiza umucanga wo kubakisha, yamara kuwohereza agahamagarwa n’umugore zitwa Leah w’inshuti ye ngo bahurire Bishenyi, yahagera akamuha igikapu ngo aze kukimuhera basaza be, ngo yajya kubona akabona haje abasore bari kumwe n’abamotari bakamushinja ko amadorali yari mu gikapu ari ayo yari aje kubatuburira.

Iby’uyu musore avuga bitandukanye n’ibyo abamufashe batangaza kuko bavuga ko we n’uwo mugore witwa Leah barangishije umuntu wabagurira amadolari ku mukecuru Mukantego Mariam utuye Nyabugogo, akaba ari we wabarangiye abaza kuyagura.

Mukantego, ati“ Uwo mugore yaje nk’umuntu unzi, ambwira ko hari umuntu ufite Amadolari agurisha ku giciro gito, maze mubwira ko njye nta mafaranga yo kuyagura, ariko murangira umusore mugenzi wanjye w’Umusilamu. Anyemerera ko uyu munsi tuza kuyareba”.

N’ubwo uwafatanywe Amadolari avuga ko atuye mu kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya, mu karere ka Nyarugenge, uwo mugore witwa Leah ngo yababwiye atuye mu Rugarika ho mu karere ka Kamonyi, maze abazana Bishenyi; ahabagejeje abasigana n’uwo musore ababwira ko agiye kuzana amata mu rugo iwabo w’uwo musore.

Yemeraga kugurisha amadolari 100 ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40, ariko bayarebye basanga ari amahimbano maze umumotari Nizeyimana Leonce bari kumwe, ahita abimenyesha polisi.

Mu gihe Muhawe Boniface watawe muri yombi ahakana ko icyo gikapu kirimo amadolari kitari icye, umumotari ucunga umutekano mu gace ka Bishenyi Nshimiyimana Habibu, avuga ko yamubonye ahagaze umwanya munini aho abo bavuye i Kigali bamusanze, ahetse icyo gikapu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka