Kamonyi: Kutamenya gahunda zo kwiyamamaza ngo bituma hari abaturage batazitabira kandi babikeneye
N’ubwo Komisiyo y’Igihugu y’amatora ivuga ko yamenyesheje gahunda z’amatora abaturage, ibinyujije mu matangazo no mu nzego zibahagarariye, bamwe mu baturage b’akarere ka Kamonyi batangaza ko hari gahunda zo kwiyamamaza batamenya, bigatuma batazibira.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 31/8/2013, ubwo ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), ryerekanaga abakandida-depite n’ibyo bateganyiriza Abanyarwanda nibaramukaba batowe. Abitabiriye iki gikorwa baturutse mu murenge wa Gacurabwenge no mu mirenge iwukikije, barakabakaba 200.
Sibomana Aimable, utuye mu kagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge, uvuga ko atabashije gukurikirana ukwiyamamaza kw’abakandida ba PSD, bitewe n’uko atabimenye mbere, arahamya ko n’abandi baturage batabimenye kuko iyo babimenya baba bahageze, kuko iyo umukandida atowe akorera abaturage bose.
Uyu mugabo akomeza avuga ko kumva imigabo n’imigambi y’abakandida, bituma abaturage bakurikirana ko ibyo biyemeje babishyize mu bikorwa, baramuka batabikoze, ngo bazongera kwiyamamaza ntibabamutore.

Ubu bwitabire bucye bwibajijweho na bamwe mu bakurikiranye iki gikorwa, kuko abakandida bazatorwa batazaba abadepite b’ishyaka ahubwo bazaba intumwa z’Abanyarwanda bose.
Aha umukozi wa Komisiyo y’Amatora Amani Birasa Raphael, atangaza ko muri gahunda z’uburere mbonera gihugu, Komisiyo imenyesha inzego zitandukandukanye zihagarariye abaturage gahunda z’amatora.
Aragira ati “Komisiyo yatangaje gahunda zo kwiyamamaza ku baturage bose. Ibyo guhwitura abaturage byo ni inshingano z’abahagarariye imitwe ya Politiki mu mirenge no mu turere”.
Ngo mu mahugurwa Komisiyo iba yarahaye inzego zihagarariye abaturage, babakangurira kwitabira ibikorwa by’amatora kuva ku kwiyandikisha kuri lisiti y’itora, ku kwitabira ukwiyamamaza kw’abakandida no kujya gutora.
Aya mahugurwa yahawe abahagarariye inzego z’ibanze, Inama y’igihugu y’abagore, Inama y’igihugu y’urubyiruko, Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, abanyeshuri, abanyamadini ndetse n’abahagarariye imitwe ya Politiki.

Minisitiri Anastase Murekezi wari ukuriye igikorwa cyo kwamamaza abakandida ba PSD, aratangaza ko ubwitabire bucye butabakuriraho icyizere cyo kuzatorwa, kuko bafite gahunda bakuye mu bitekerezo by’abaturage kandi no muri manda yacyuye igihe ishyaka PSD rikaba ryaragiriwe icyizere rigakukana imyanya irindwi mu Nteko ishinga amategeko.
Abitabiriye ukwiyamamaza kw’ishyaka PSD beretswe amafoto y’abakandida bahatanira kwinjira mu nteko baciye mu ishyaka PSD, harimo batatu bari aho, aribo: Dusabe Denise, Bushishi Geovanie na Ruzigana Fidele.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Byumvikane neza si Komisiyo ishinzwe kumenyekanisha gahunda y.imitwe ya politiki aho ijya kwiyamamariza.