Kamonyi: Ku munsi w’umuganura, buri mudugudu wa Ruyenzi wamuritse imihigo wagezeho

Mu Kagari ka Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda, Umunsi w’Umuganura wizihirijwe mu Mudugudu wa Nyagacaca ahahuriye abaturage b’imidugudu itanu igize aka kagari, maze abakuru b’imidugudu na bamwe mu baturage bamurikira rubanda imihigo bagezeho n’iyo ateganya kugeraho.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akagari ari we ”Rushingwangerero” yahamagaraga abakuru b’imidugudu akabasaba kuvugira mu ruhame ibyo bagezeho n’ibyo bateganya ku bufatanye n’abaturage.

Bagaburiye abana umutsima w'amasaka n'amata.
Bagaburiye abana umutsima w’amasaka n’amata.

Uretse imihigo yo gukora imihanda, gufasha abatishoboye, ubwisungane mu kwivuza byahuriweho n’imidugudu yose, hagaragayemo n’imihigo y’umwihariko. Nk’umudugudu wa Rugazi wageze ku muhigo wo kugira itsinda ry’urubuga nkoranyambaga (groupe whatsapp), abenshi mu baturage bahuriraho.

Umudugudu wa Rubumba wo ufite umwihariko wo kuba warageze ku muhigo wo kwicungira umutekano, uwa Kibaya wari ufite abaturage badafite ubwiherero none ngo wabigezeho hejuru ya 90%. Umudugudu wa Nyagacaca wahigiye gucana kuri Rondereza none ngo abenshi bafite izubakishije amakaro, naho mu Mudugudu wa Nyabitare bahigiye kugira ishuri ritsindisha 100% none babigezeho.

A bakuri b’iyo midugudu biyemeje n’ibindi bikorwa bazageraho birimo ubwisungane mu kwivuza no kugeza amashanyarazi mu duce atarageramo, babanza kubaza abaturage niba bazabibafashamo barabibererera.

Si abakuru b’imidugudu gusa bamuritse imihigo bagezeho ahubwo hari n’abaturage bagaragarije bagenzi babo umusaruro wavuye mu mirimo yabo ya buri munsi kandi biyemeza kuzawongera mu mwaka utaha.

Bagahirwa Marceline yatangaje ko yahigiye gusarura ibiro 300 by’ibishyimbo akaba yarabibonye kandi yiyemeje ko umwaka utaha azabikuba kabiri.

Bagahirwa Marceline, umuturage wagaragarije bagenzi be umusaruro w'imyaka yejeje n'uwo ateganya kubona umwaka utaha.
Bagahirwa Marceline, umuturage wagaragarije bagenzi be umusaruro w’imyaka yejeje n’uwo ateganya kubona umwaka utaha.

Rwandenzi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruyenzi, ahamya ko iyi gahunda yo guhiga bagaragaza ibyo bagezeho n’ibyo biyemeje kuzageraho, ifasha mu gukangurira abaturage guha no kwita ku ikaye y’imihigo. Ati “Ubu buri wese agiye guharanira kugira icyo ahiga atari kwa kundi umuyobozi agenda agasiga agakaye mu rugo ngo bashyiremo imihigo, yazasubirayo agasanga ntacyo banditsemo.”

Depite Mukandekezi Petronilla wifatanyije n’Abanyaruyenzi gusangira umuganura w’umwaka wa 2015, yasobanuriye abaturage ko ibyo abayobozi bahiga bifitiye akamaro igihugu cyose, abasaba gufasha abakuru b’imidugudu kugera ku mihigo biyemeje.

Uretse imihigo, kwizihiza umunsi w’umuganura byaranzwe n’ubusabane no gusangira, abana bagaburirwa umutsima w’amasaka n’ibishyimbo birimo imboga basomeza amata.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse neza impamvu mbadikiye nifuzaga ko nabona nomero za sede aphashe huhindura amazina y umwana sede waruyenzi waphasha murakoze

Bayihorere sylvane yanditse ku itariki ya: 15-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka