Kamonyi: Ku munsi w’intwari abana basabwe gutangira kwitoza kuba intwari
Ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari byitabiriwe n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye baturutse ku bigo 9 byo mu murenge wa Runda. Ubutumwa bwatanzwe, bwibanze ku kwihatira gukora ibikorwa byiza, kuko ari byo biganisha ku butwari.
Ibi birori byabereye mu mudugudu wa Kabasanza, akagari ka Gihara, tariki 01/02/2013. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine, arasaba ababyeyi n’abarezi kuganiriza abana ku mateka n’ibikorwa by’intwari no kubatoza umuco mwiza, kuko ari byo bizabafasha kugera ikirenge mu cy’intwari zatambutse.
Nk’uko insanganyamatsiko y’umwaka wa 2013, ibisobanura “ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’iterambere” . Mu butumwa bwahawe abana b’abanyeshuri bitabiriye ibirori, basabwe kuzirikana ku butwari nk’ishingiro ryo kwihesha agaciro no kugera ku iterambere; bihatira kwiga no kwirinda ibibashuka.

Uyu muyobozi arasaba ababyeyi kurera neza abana ba bo kuko umuco mwiza abana babanza kuwukura mu muryango wa bo, nyuma bagera no mu ishuri abarimu bagakomerezaho.
Ibirori byasusurukijwe n’imikino, indirimbo ndetse imivugo by’abana b’abanyeshuri; bose bakaba bagaraje ko bazi neza ibikorwa by’intwari n’ibyiciro byazo. Abanyeshuri bo mu ishuri rya Primizony Academy ryo mu kagari ka Kagina, basobanuriye abari aho ibyiciro by’intwari arizo Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Sugira Emmanuel wiga mu mwaka wa gatatu kuri Primizony, ngo azi neza ko intwari zibukwa zakoze ibikorwa byo kwitanga kugira ngo abandi babeho. Ahamya ko kugira ngo umwana agere ku butwari , asabwa kwitonda no kubaha ababyeyi n’ababaruta.
Nsengiyaremye Celestin , umubyeyi witabiriye ibirori, atangaza ko bikwiye kuganiriza abana ku bikorwa by’ubwitange byaranze intwari z’u Rwanda; kuko mu gihe cya Jenoside byagaragaye ko abana n’urubyiruko batari bazi amateka y’ukuri bigatuma bishora mu mahano.

Aragira ati “Kuri ubu rero gukangurira umwana kuba intwari, ni ukumufasha kwirinda ikibi”.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yatangarije abari aho ko ubutwari budashobora kugerwaho hatabayeho kwihesha agaciro.
Arasaba abitabiriye ibirori kurangwa n’ubunyangamugayo, ubudahemuka, kwiyubaha, kwihangana , kwakira abakugana no gushishoza nk’indangagaciro ziganisha ku butwari.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|