Kamonyi: Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana yasuye imfubyi zirera

Abakozi ba Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana (NCC), basuye imfubyi zirera zo mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge; babatera n’inkunga yo kunoza umushinga w’ubworozi bw’inzuki basanganywe.

Nyuma yo kwifatanya n’abana, urubyiruko n’abagore bo mu karere ka Kamonyi, mu muhango wo kwibuka bagenzi ba bo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye tariki 21/6/2013, abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana basuye imfubyi za Jenoside zibana zibumbiye mu ishyirahamwe “Imararungu”.

Bamwe mu bana birera basuwe na komisiyo y'igihugu ishinzwe abana.
Bamwe mu bana birera basuwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe abana.

Murekatete Denise, umukozi wa NCC, atangaza ko batekereje kwifatanya n’abana bo ku Kamonyi kwibuka abana bazize Jenoside, ariko basanga ari ngombwa ko bayagira aba bana babaye imfubyi bakiri bato, kubera Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngo bahisemo gufasha aba bana birera mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ibahamagarira guharanira “kwigira”. Ishyirahamwe Imararungu ryari ryarasabye NCC kubafasha kuzitira aho bakorera umushinga w’ubworozi bw’inzuki, none mu rwego rwo kubaremera, babageneye amafaranga ibihumbi 450 yo kubafasha icyo gikorwa.

Ndayambaje Noheli, uhagarariye abahawe inkunga, yishimiye inkunga bahawe ndetse n’igikorwa cyo kubaganiriza no kubafata mu mugongo NCC yabakoreye. Ngo barashimira ababahaye inkunga kuva batura mu mudugudu, kuko zabafashije kwiteza imbere.

Mu bana 23 bagize ishyirahamwe, harimo 7 barangije Kaminuza, abacyiga muri kaminuza no mu mashuri yisumbuye ndetse n’abashinze ingo.

Umukozi wa komisiyo y'igihugu ishinzwe abana ashyikiriza abana birera bo mu mudugudu wa Nyamugari inkunga.
Umukozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe abana ashyikiriza abana birera bo mu mudugudu wa Nyamugari inkunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Martha, arashima NCC n’abandi bantu batandukanye, bafatanya n’abacitse ku icumu kwibuka abazize Jenoside, bakabakorera n’ibikorwa byo kubafata mu mugongo nk’uko byahozeho mu muco nyarwanda.

Izi mfubyi za Jenoside zituye mu mudugudu wa Nyamugari, zubakiwe inzu muri 2006, ndetse zifashwa mu bikorwa bitandukanye kuva bakiri bato kugeza ubu bamaze gukura, Umugiraneza akaba asaba abamaze kwiteza imbere muri bo, kwibuka abandi bacitse ku icumu bababaye na bo bagatangira igikorwa cyo kubafasha.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka