Kamonyi: Inzu z’abayobozi zubatswe nta byangombwa zasenywe
Inzu z’abayobozi zubatswe nta byangombwa ni zo zahereweho zisenywa mu nzu 350 zigomba gusenywa mu Karere ka Kamonyi.
Izo nzu zose zubatswe mu gihe cy’amatora kubera ko ubuyobozi bwari buhuze, none zahise zisenywa ku itegeko rya Guverineri w’Intara y’Amajyepfo kugira ngo bibere urugero abandi.
Inzu z’abayobozi b’Akagari ka Muganza, mu Murenge wa Runda niho habereye igikorwa cyo gusenyera abubatse nta byangombwa. Muri ako kagari hubatswe inzu zisaga 50 mu gihe cy’amatora.
Emmanuel Bahizi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, yavuze ko bahisemo guhera ku gusenya inzu z’abayobozi kuko bagaragara nk’abakomeye imbere y’abaturage.
Avuga ko byashoboraga kubangamira ikurwaho ry’izindi nzu zubatswe mu buryo butemewe n’amategeko iyo izo nzu z’abayobozi zidasenywa.
Yagize ati “ Abaturage bavugaga ko ziriya nzu nizidakurwaho na bo izabo batazikuraho. Twabanje gukurikirana inzu zetemewe n’amategeko twandikira ba nyira zo tubasaba kuzisenyera ariko ntibabikora.”
Igikorwa cyo gusenya kirakorwa n’abakozi bahawe akazi bahagarikiwe n’abakozi b’urwego rwa DASSO mu tugari no mu murenge na bamwe mu bakozi b’umurenge. Abaturage ntibabyakira neza, kuko bavuga ko izo nzu zubatswe abayobozi babegereye barebera.
Ubwo basenyaga inzu y’umwe mu bayobozi iri mu Mudugudu wa Rwubushegeshe, abaturage bahamyaga ko bahaye ruswa abayobozi babegereye.
Umwe muri bo ati “Gitifu mukuru n’umuto b’akagari nibo barya amafaranga y’abaturage. Agahita akubwira ngo genda wubake ndayihagararaho mpaka yuzuye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere atangaza ko ibihano bitazagarukira ku gusenya inzu zubatswe nta byangombwa gusa, ahubwo ngo hari n’abayobozi bazahanirwa uruhare bagize muri uko kubaka mu kajagari.
Ati “Ibyo nabyo turabikurikirana ndetse n’abo bayobozi tuzabahanira ko bakoze amakosa yo kurebera abubaka ahatabugenewe. Ikindi navuga ni uko dushishikariza abaturage kudatanga amafaranga. Ayo mafaranga batanze, ntago yari akenewe kuko nta wagiye gusaba icyangombwa ngo akimwe.”
Ubuyobozi bw’akarere bwari bwatangarije inama Njyanama y’akarere ko inzu 92 zubatswe mu mirenge itatu y’Umujyi wa Kamonyi. Ariko uyu mubare warahindutse kuko mu Murenge wa Runda habaruwe inzu zisaga 98, na ho mu karere kose bivugwa ko hubatswe inzu zisaga 350.
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Egoko Runda we njye byandenze. Pe?
Niba bahereye kuzabayobozi nibyiza kuko nibo barya amafranga yabaturage, ariko ntibazagire uwo bareka kubera impavu runaka nkamasano cg se ibindi kubaka mukajagari byacika, ikibazo gikomeye nuko hasenywa izabanze gutanga amaturo kubayobozi. Thanks
none igihe bavuga nikuva ryari kugeza ryari? inzu zizasenywa ni izubatswe kuvaryari kugeza ryari
Ubuyobozi buvuga ko ari inzu zose zubatswe kuba juin until today!!!!!
Aya ni amabwiriza y’igihugu cyose ko hose ari ko bimeze?Murabeshya Hari abo mutazakoraho kubera amasano bafitanye n’ibifi binini.
Uwakubwira ibibera mu ishyamba rya Leta rya Gatwaro i karongi ibifi birahari rwose.nta muturage uvuga ni kindi gihugu.