Kamonyi: Intwaza zatujwe mu Mpinganzima ya Bugesera zirishimira gusura imiryango yazo

Abakecuru b’Intwaza bo mu Karere ka Kamonyi bari bamaze imyaka irenga itatu bimuriwe mu Mpinganzima mu Karere ka Bugesera, batangaza ko gusura imiryango yabo bari bakumbuye bibafasha gukomeza ubuzima.

Intwaza za Kamonyi zatujwe mu Bugesera zafashe ifoto y'urwibutso n'ubuyobozi bushya bw'Akarere
Intwaza za Kamonyi zatujwe mu Bugesera zafashe ifoto y’urwibutso n’ubuyobozi bushya bw’Akarere

Abasuye imiryango yabo bagaragaza ko kubera icyorezo cya Covid-19 byagoranye ko basurwa n’abo basize, bakaba bishimira kongera guhura nabo, bagasabana kandi bakongera kwiyibutsa iby’iwabo uko bimeze kuko n’ubwo bimutse hakiri imwe mu miryango yabo yasigaye.

Nyirankumburwa Veronique wo mu Murenge wa Gacurabwenge, avuga ko mu mpinga nzima bahungukiye byinshi kuko bakora uturimo tworoheje, ubusabane burimo na siporo, bikabafasha kuva mu bwigunge bahozemo n’ubwo bitababuza gukumbura iwabo.

Agira ati "Mu mpinganzima tubayeho neza turavuzwa, turarya uko umuntu abishoboye, ubu turashimira Madamu Jeanette Kagame n’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwadutekerejeho".

Zaganiriye n'ubuyobozi bw'akarere bazizeza kuzabasura mu Mpinganzima
Zaganiriye n’ubuyobozi bw’akarere bazizeza kuzabasura mu Mpinganzima

Avuga ko guhabwa umwanya bagasura imiryango bibashimisha dore ko yari amaze imyaka itatu, atabona abo yasize iwabo, yewe ngo na mukuru we wamusigariye ku nzu ntiyaherukaga kumva amakuru ye.

Agira ati "Guhura n’abandimwe nkabona mukuru wanjye nasize ku isambu biranezeza, nabo baranezerwa babona uko nsigaye meze nabaye akana gato, batwitaho cyane baratugaburira baratumesera kandi mbere byaramvunaga kubyikorera ntawe ngira umfasha".

Mukandori Stephanie wo mu Murenge wa Ngamba avuga ko yagiye mu Mpinganzima abayeho nabi, kuko ntawe yagiraga umuba hafi, yaremba ntagire umujyana kwa muganga cyangwa ngo amwiteho mu rugo.

Agira ati "Hari imiryango yazaga kudusura tukiri mu ngo, bafata umwanzuro wo kunjyana mu Bugesera mu mpinganzima, ubuzima bwahise buba bwiza nawe urabona uko nsigaye nsa. Iyo urwaye ujyanwa kwa muganga, twavuye mu bwigunge, baratumesera, baratugaburira batwitaho neza na bagenzi banjye twishimye".

Yongeraho ati “Nk’ubu twasanze ubuyobozi twasize bwarahindutse twongeye kumenyana n’abayobozi bashya kandi batwakiriye neza, banatwemereye kuzadusura urumva ko tuba dukeneye gusangira amakuru n’abo twasize n’ababasimbuye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, asaba abo izo Ntwaza zisanze kutazihutaza, no gukomeza kubungabunga ibyo zabasigiye, kugira ngo nibasubira ho batujwe bazagende babyishimiye.

Bahawe imodoka ibageza mu miryango yabo
Bahawe imodoka ibageza mu miryango yabo

Agira ati “Bariya ni abantu bakuze, kandi mu muco wacu kubaha abantu bakuze ni ingenzi, ni ngombwa kutabahutaza kuko ni abantu bo gufasha mu buzima babayemo, turabizeza ko tuzabasura tugakomeza kubashyigikira twishimiye ko nabo bagarutse gusura imiryango yabo”.

Intwaza zo mu Karere ka Kamonyi zatujwe mu Mpinganzima mu karere ka Bugesera zigaragaza ko ibikomere zasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, bigenda birushaho gukira kubera ko aho batujwe bitaweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka