Kamonyi: Intambwe Perezida Kagame agejejeho urwego rw’ubuzima, ituma abarukoramo basaba ko akurirwaho inzitizi zamubuza kuyobora
Bimwe byo bishimira bagezeho mu rwego rw’ubuzima ku ngoma ya Perezida Paul Kagame harimo isuku, ubwisungane mu kwivuza, kurwanya malariya, kurwanya Sida no kongera umubare w’abaganga n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima.
Abakozi b’Ibitaro bya Remera Rukoma n’ab’ibigo nderabuzima 12 biri mu Karere ka Kamonyi, babishingiraho bashyigikira ko ingingo y’ 101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa bakongera bagatora Kagame. Babitangarije ba depite Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde mu biganiro bagiranye kuri uyu 25 Nyakanga 2015.

Abakozi b’Ibitaro bya Remera Rukoma n’ab’ibigo nderabuzima 12 biri mu Karere ka Kamonyi, babishingiraho bashyigikira ko ingingo y’ 101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa bakongera bagatora Kagame. Babitangarije ba depite Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde mu biganiro bagiranye kuri uyu 25 Nyakanga 2015.
Jean Damascene Ruzigana, wo ku Kigo Nderabuzima cya Mugina, aho abakozi bose banditse basaba ko ingingo y’101 ivugururwa, atangaza ko impamvu zibimutera ari uko abona Kagame ari umuntu udasanzwe wazanye impinduka mu nzego zitandukanye.
Mu rwego rw’ubuzima akoreramo, avuga ko hari impinduka mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Aratanga urugero ku buryo ubuzima bw’umwana bubungwabugwa kuva asamwe kugeza agize imyaka ibiri ndetse no kuba ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida Leta ibaha imiti ku buntu mu gihe ifite agaciro umuturage atapfa kwibonera.
Kamukozi Ingabe, watangiye gukora muri serivisi ifasha ababana n’ubwandu mbere y’uko imiti itangirwa ubuntu, ahamya ko mbere gupima abasirakari byonyine byatangwagaho amafranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 75. Ati “None ubu twinginga abarwayi ngo nimuze tubapime”.
Kuba Abanyarwanda barashyiriweho ubwisungane mu kwivuza, na byo ngo byagabanyije impfu no kurwaragurika. Agira ati “Ubundi kera wasangaga ku kigo nderabuzima abantu bapfa, ariko kuri ubu nta muntu ukihagwa”.
Munini Abed, wo ku Kigo Nderabuzima cya Karangara we, ashimira Kagame ingamba yafatiye indwara ya Malariya aha buri muturage inzitiramubu y’ubuntu. Ati “Njyewe nagerageje kureba mu bihugu byinshi nagiyemo nta handi nabonye Leta itanga inzitiramubu z’ubuntu kubaturage”.
Abatanze ibitekerezo 29, mu bagera ku 187 bitabiriye, bose basabye abadepite ko ingingo zose zibangamira ko bayoborwa na Kageme zihinduka, kuko bidakozwe uburenganzira bwabo bwaba bubangamiwe. Baramusabira kuyobora kugeza ananiwe kandi akazasiga aberetse umusimbura yizeye ko atasubiza inyuma ibagezweho.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|