Kamonyi: Imyitwarire ya bamwe mu bakobwa ituma hari ababona ko bakwiye inyigisho zihariye

Bamwe mu batuye akarere ka Kamonyi basanga byaba byiza abakobwa bigishijwe imyitwarire ikwiye irimo kutiyandarika no gukunda umurimo, kuko hari abagaragaza imyitwarire itari myiza, kandi aribo babyeyi b’ejo hazaza.

Ibi barabivuga mu gihe Inama y’igihugu y’abagore (CNF), ishyira ingufu mu gukangurira abagore kwivana mu bukene, kugira isuku, guteka neza, kwita ku burere bw’abana n’ibindi. Bakibaza rero icyerekezo cy’umuryango nyarwanda niba abakobwa badahawe uburere bukwiye.

Mu myitwarire itari myiza iranga abana b’abakobwa ishyirwa mu majwi, harimo kwiyandarika bagakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato, ndetse hakaba ubwo babyara abana bateteguwe.

Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Kigese, umurenge wa Rugarika, baratunga agatoki iterambere ko ariryo rituma abana b’abakobwa batakibumvira ahubwo bakagendana n’ibyo bita “ibigezweho”.

Mu buhamya bwe, umwe mu babyeyi utuye aka kagari, aravuga agahinda yagize ubwo umwana we w’umukobwa abyaye afite imyaka 16, ngo icyo gihe yigaga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye.

Uyu mubyeyi yagize ngo n’abamushutse, amusubiza mu ishuri nyuma y’imyaka ibiri ariko nabwo agaruka atwite. Nyuma yo kubyara umwana wa kabiri yamujyanye mu ishuri ry’imyuga, nabwo agiye mu kwimenyereza umwuga (stage) bamutera inda ibyara uwa gatatu.

N’ubwo uyu mubyeyi yihanganye agasubiza umwana we mu ishuri, akarangiza amashuri yisumbuye, atangaza ko kuri ubu uburere bw’umwana w’umukobwa buri hasi, kuko kubagira inama birenze ababyeyi ba bo gusa, dore ko bafite byinshi bahura nabyo biboshya.

Undi mubyeyi utuye aka kagari we, yongeraho n’ikibazo cy’ubunebwe ku bakobwa b’ubu, kuko ngo batagira umwete wo kwitabira imirimo yo mu rugo, nk’isuku, guteka, guhinga, kwahirira amatungo n’ibindi.

Uyu we aragira ati “ kuri ubu se ko umukobwa abyara, yarangiza ntanagufashe gukorera urwo rubyaro rwe! N’iyo umuvuze atangira kuvuga ko umwanga”.

Nk’uko bitangazwa na Mukagatare Marie Jeanne, Umuhuzabikorwa wa CNF mu murenge wa Rugarika, ngo iki kibazo cy’imyitwarire idahwitse iranga bamwe mu bana b’abakobwa, yatumye mu mihigo Inama y’igihugu y’Abagore yiyemeje uyu mwaka, harimo no kuganiriza abana b’abakobwa ku bijyanye n’imyitwarire ndetse no gukunda umurimo.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka