Kamonyi: Impanuka z’ubwato zahagaritse ubuhahirane n’abatuye hakurya ya Nyabarongo

Nyuma y’aho muri Nyabarongo hagaragariye ibibazo by’impanuka ziterwa n’ubwato bwambukiranya uwo mugezi; ubuyobozi bwafashe ingamba zo guhagarika amato y’ibiti yari asanzwe akoreshwa, busaba ko hakoreshwa aya moteri kandi afite ubwishingizi, ibyambu bitaruzuza ibisabwa ntibigikoreshwa.

Ngo ubwato bwemerewe gukorera muri Nyabarongo ni ubufite moteri, bukagira amakoti yagenewe kurinda abagenzi kurohama, ndetse na nyirabwo akaba afitanye amasezerano yo kugoboka abakoze impanuka n’ikigo cy’ubwishingizi.

Hari aho kubona ubwato bwujuje ibyo bisabwa bikiri imbogamizi bitewe n’uko abasare bavuga ko bihenze na n’ubu abaturage bakaba batabasha kwambuka kandi hari serivisi nyinshi bakenera hakurya ya Nyabarongo.

Urugero ni ku cyambu cya Rugarama gihuza umurenge wa Runda n’uwa Shyorongi ho mu Karere ka Rulindo. Iki cyambu abaturage bagikoreshaga bajya kwivuza ku kigo Nderabuzima cya Rutonde bavuga ko gitanga serivisi nziza cyangwa guhahira muri amwe mu masoko yo mu Murenge wa Shyorongi.

Ubwato budafite moteri bwarahagaritswe muri Nyabarongo.
Ubwato budafite moteri bwarahagaritswe muri Nyabarongo.

Abanyarugarama bavuga ko mu Murenge wa Shyorongi ariho hari amasoko ari hafi yabo kandi ahendutse. Ngo kuhagera byabatwaraga urugendo rw’iminota 30 yonyine mu gihe isoko ryo muri Kamonyi riri bugufi yabo ari irya Kamuhanda bageraho bakoze urugendo rw’amasaha abiri.

Ikindi bongeraho ni uko inzira yo mu mazi ariyo ya bugufi kubakeneye kujya mu mujyi wa Kigali kuko bambuka nyabarongo bagahita batega igare ribaca amafaranga y’u Rwanda 300 rikabageza ku Giticyinyoni.

Aba baturage barasaba ko ubuyobozi bwabafasha kubona ubundi bwato kuko abasare bari basanzwe bakora bo batabona ubushobozi bwo kugura ibyo bikoresho bisabwa.

Umwe muribo aragira ati “n’ubusanzwe ubwato bw’ibiti bwaguraga hagati y’amafaranga ibihumbi 300 cyangwa 400. Kubona moteri yo mu mazi ntibyadushobokera keretse leta iduteye inkunga”.

Bakenera serivisi hakurya ya Nyabarongo kandi nta buryo bafite bwo kwambuka kugeza ubu.
Bakenera serivisi hakurya ya Nyabarongo kandi nta buryo bafite bwo kwambuka kugeza ubu.

Mwitiyeho Gratien, ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu Murenge wa Runda avuga ko hategerejwe ko haboneka ba rwiyemezamirimo bafite uburambe mu gutwara abantu mu mazi kandi bujuje ibyo byangombwa bisabwa, kuko batakwita ku byifuzo by’abaturage ngo bareke kurinda ubuzima bwa bo kandi arizo nshingano babafiteho.

Icyemezo cyo guhagarika amato adafite moteri cyafashwe nyuma y’uko mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2015, muri Nyabarongo harohamye ubwato bwari butwaye abantu 30, muri 12 muri bo bakahasiga ubuzima.

Kuri ubu mu byambu bisaga 10 bihuza Akarere ka Kamonyi n’utundi turere dukora kuri Nyabarongo ibyambu bibiri nibyo bimaze kubona ubwato bwujuje ibisabwa.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

reta nibagoboke

reandre yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka