Kamonyi: impanuka yakomerekeje bikomeye abari batwaye imodoka
Iyo mpanuka yabaye kuri uyu munsi ahagana mu ma saa sita n’igice z’amanywa mu Nkoto mu karere ka Kamonyi yakomekeje abantu bikabije ariko nta wapfuye. Impanuka yabaye nyuma y’imvura y’utujojoba hagati y’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Toyoace.
Iyo mpanuka yabaye hagati y’imodoka zo mu bwoko bwa toyoace zijya kumera nka Dyna. Umwe ifite plaque RAB 181 M, indi ifite plaque RAB 894 G.
Igihe hagwaga akavura k’utujojoba imodoka ifite plaque RAB 181 M yamanukaga idapakiye maze igonga iyazamukaga ipakiye ifite plaque RAB 894 G. Abashoferi bombi bakomeretse bikabije ubu bakaba bakaba bari mu bitaro byo ku Kamonyi.
Nubwo imodoka yamanukaga yangiritse bikabije nta muntu n’umwe wahasize ubuzima. Ibindi kuri iyi nkuru turagenda tubibakurikiranira.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Burya koko umuntu apfa umunsi we wageze. Urabona ukuntu iyo modika yangititse ni ukuri biteye ubwoba. Abakomereyeye muri iyo mpanuka bakomeze kwihangana
birakabije