Kamonyi: Impanuka y’ikamyo yakomerekeyemo umuntu umwe

Mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2024 habereye impanuka y’ikamyo yahirimye igwa munsi y’umuhanda umushoferi wari uyitwaye arakomereka.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko.

Ati “ Impanuka ntawe yahitanye hakomeretse byoroheje umushoferi, yatewe n’imiyoborere mibi no kutaringaniza umuvuduko kandi hagwaga imvura nyinshi”.

SP Kayigi asaba abatwara ibinyabiziga kwitwarari by’umwihariko muri ibi bihe by’imvura.
Ati ”Imihanda iba inyerera ku buryo iyo upakiye noneho uburemere bwongera ibyago byo kuba wakora impanuka utitwararitse”.

SP Kayigi yibutsa abashoferi kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no kugenda neza kuko baba badakoresha umuhanda bonyine ko haba harimo n’ibindi binyabiziga mu nzira bityo bagomba kwitwararika.

SP Kayigi avuga ko abantu batwara imodoka nini, bagomba kujya bitwararika bakirinda gupakira ibintu byinshi kandi bifite uburemere imodoka itabasha gutwara.

Ati "Icyo tubasaba ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda no kwirinda kuwugendamo nabi kuko iyo hatabayeho kubahiriza ibyo byose bituma habaho impanuka nyinshi".

SP Kayigi avuga ko abatwara ibinyabiziga bagomba no kujya mu muhanda bamaze gukoresha igenzura ryabyo ( Controle Technique) mu rwego rwo kwirinda impanuka zituruka ku bibazo bitandukanye imodoka ziba zifite.

SP Kayigi avuga ko Polisi izazakomeza gukangurira abantu mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, mu rwego rwo kubahugura no kubibutsa kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka