Kamonyi: Imodoka yaguye umushoferi ahita atoroka

Imodoka ya FUSO ifite puraki RAA 554S yaguye mu mukingo ahagana mu masaa kumi n’ebyeri z’igitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 13/5/2012, maze umushoferi wayo ahita ahunga.

Iyo modoka yari ipakiye imbaho n’amakara, iva Nyaruguru yerekeza i Kigali, yageze mu Kibuza ho mu kagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge, mazutu ishiramo. Nyir’iyo mizigo Nsengimana Jackson wari kumwe na shoferi muri iyo modoka, avuga ko shoferi yahise amwohereza ku gasanteri ka Kamonyi kugura indi mazutu, maze agarutse asanga imodoka yaguye.

Uwo mushoferi yahise yigendera atamusobanuriye uko yaguye. Nsengimana yageze iruhande rw’aho imodoka yaguye asanga amakara yari arimo umushoferi yayatwaye, akaba yasigaje imifuka 4 mu mifuka 26 bari bapakiye.

Kuri telefoni twavuganye n’umushoferi wari utwaye iyo modoka, Karega Patrick bakunze kwita Papi, maze avuga ko icyateye iyo modoka kugwa ari uko yamaze gushiramo mazutu, bakayitegesha ibigingi by’ibiti ngo idasubira inyuma ariko ko tibyabahiriye kuko imodoka yabisimbutse ikagwa mu mukingo.

Papi yabonye imodoka iguye kandi nta byangombwa bari bafite kuko bari bamaze ukwezi ibyangombwa byabo byarafashwe na Polisi, ahita yihutira kujya kuri sitasiyo ya Polisi ya Musha ho muri Rwamagana, ngo abanze abizane.

Ku birebana n’ikibazo cy’amakara, uyu mushoferi avuga ko yagurishije imifuka itandatu kandi akaba yari abifitiye uburenganzira kuko ari we wayiguriye.

Nyir’imodoka, Mugabo Patrick, avuga ko uwo mushoferi n’ubwo bari bamaranye igihe kirenga ukwezi bakorana atari asanzwe akora neza kuko yajyaga ashwana n’abakodeshaga iyo modoka ngo ijye kubatwaza imizigo.

Kwegura iyo modoka no gusana ibyangiritse bizamutwara amafaranga agera ku bihumbi 800, akaba yiteguye gukurikirana shoferi ku makara yatwaye; nk’uko Mugabo nyiri iyo modoka abivuga.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka