Kamonyi: Imiryango 45 yasezeranye byemewe n’amategeko

Imiryango 45 yo mu kagari ka Kagina, umurenge wa Runda; yabanaga ku buryo butemewe n’amategeko, yasezeranye kuri uyu wa Gatanu tariki 20/07/2012, inakangurirwa gutahiriza umugozi umwe.

Mbere yo kubasezeranya, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda Nyirandayisabye Christine, yabibukije ko bagomba kubanza gukemura ibibazo byose bishobora gutambamira amasezerano, aho kugira ngo ibyo bibazo bazabishyikirize ubuyobozi nyuma y’igihe.

Nyirandayisabye yatungaga agatoki abagabo bafite abana babyaranye n’abandi bagore cyangwa abapfakaye bagiye gusezerana n’abandi bagore kandi bafitanye abana n’abagore ba mbere.

Yasabye abagabo bafite abana hanze kubanza kubaha ku mutungo utimukanwa bafite, kuko byagaragaye ko bemera gutanga indezo ariko ntibayitange uko bikwiye.

Imiryango yamaze gusezerana irimo gusinya.
Imiryango yamaze gusezerana irimo gusinya.

Ku bagabo bapfushije umugore w’isezerano, bo bibukijwe ko itegeko rigena imicungire y’umutungo w’abashakanye, rivuga ko “iyo umugabo cyangwa umugore agiye kongera gushaka kandi afite abana yabyaranye na nyakwigendera, abanza akabagenera ¾ by’umutungo bafite, naho we agasigara ¼”.

Mu bari baje gusezerana, abagabo barebwaga n’ibyo bibazo, umwe yari yaraye ahaye iminani abana be kugira ngo ajye gusezerana n’undi mugore abanje guha abana yabyaranye n’umugore wa mbere ibyo itegeko ribemerera.

Undi wari ufite abana yabyaranye n’undi mugore, na we yabanje kujya kubaha umugabane ku murima we. Bose babikoreye inyandiko igomba kubikwa mu biro by’irangamimerere. Iyi miryango yose uko ari 45 yahisemo gusezerana Ivangamutungo rusange.

Nyirandayisabye yabasabye gushyira hamwe bagakorera ingo za bo, ntawe ugira icyo akinga mugenzi we kuko bavanze umutungo wose bafite, waba uwimukanwa n’utimukanwa.

Iyi gahunda yo gusezeranya ababana bitemewe n’amategeko iteganya gukorwa mu tugari twose tw’umurenge wa Runda. Yaherukaga gukorwa mu mwaka wa 2010 aho yari yitabiriwe n’imiryango isaga 80 yo mu kagari ka Kagina.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka