Kamonyi: Imirimo yo kubaka umuhanda Rugobagoba-Mukunguri igiye gusubukura

Guverineri w’Intara y’Amajyepho, Kayitesi Alice, aratangaza ko umuhanda Rugobagoba- Mukunguri, wari waratawe na rwiyemezamirimo ugiye gusubukura imirimo, nyuma y’uko imanza n’uwo wawukoraga akaza kuwuta zirangiye.

Abakoresha uyu muhanda basaba ko wakorwa bakoroherwa n'ubuhahirane
Abakoresha uyu muhanda basaba ko wakorwa bakoroherwa n’ubuhahirane

Bitangajwe mu gihe abaturage bakoresha uwo muhanda binubira kuba imirimo yo kuwubaka itararangiye ukaba ubateza ivumbi ryinshi, ibinogo birimo bigatuma ubuhahirane n’imigenderanire bigenda nabi, ndetse imiyoboro y’amazi ikaba yangiriza ibikorwa by’abaturage.

Umwe mu baturage utunze igare avuga ko kuritwaramo bibagoye cyane, kandi umuhanda watumye batabasha guhahirana n’Akarere ka Ruhango, kuko amazi yagiye awangiza hakaniyongeraho kuba imodoka zitwara umucanga zikomeza kwangiza n’ahari hakozwe.

Agira ati “Kunyuzamo igare ni ikibazo, gutwaramo moto ni ikibazo, turifuza ko uyu muhanda wakorwa vuba rwose tukabona uko dukora imirimo y’ubwikorezi nta nkomyi. Turababaye kuba rwiyemezamirimo yarasize ibikorwa atabisoje”.

Umuyoboziw’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, avuga ko hamaze kubarurwa ibyari bimaze kuwukorwaho, no kumenya agaciro kabyo kugira ngo umuhanda wongere uhabwe rwiyemezamirimo mushya.

Agira ati “Turizera ko umuhanda ugiye kuba nyabagendwa kuko umeze nabi, ariko nyuma yo kwusiga utuzuye, ubu hari gushakwa uko wakongera ugakorwa kugira ngo abaturage bacu babashe kugenda neza nta kibazo”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bikorwa byagaragaye mu Ntara y’Amajyepfo byadindiye, uwo muhanda wagarutsweho ndetse Guverineri Kayitesi avuga ko impamvu ikorwa ryawo ryatinze, ari uko uwagombaga kuwukora yataye ibikorwa, byasabye ko hitabazwa inkiko.

Avuga ko nyuma y’imanza hakurikiyeho gahunda yo gutanga isoko kuri rwiyemezamirimo mushya, uzakora uwo muhanda kandi biri kugenda neza.

Agira ati “Ntacyo twari gukoraho mu gihe harimo kuregana, ariko imanza zararangiye kandi Akarere ka Kamonyi karimo gushaka undi rwiyemezamirimo wasubukura imirimo kandi bizagenda neza”.

Guverineri Kayitesi kandi agaragaza ko undi muhanda wa Gasoro-Rwabusora unyuze mu Karere ka Nyanza, na wo hari habuze amafaranga yo kwishyura ingurane ikwiye ku baturage, ariko yamaze kuboneka imirimo yo kuwubaka nayo ikaba imaze kongera gusubukurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umuhanda rugobagoba
kugirango ube nyabagendwa nuko bashyiramo kaburimbo naho ubundi ibindi byose bakora ayo mafaranga ari gupfa ubusa rwose

harerimana yanditse ku itariki ya: 19-09-2022  →  Musubize

Turabashimira kubwubuvugizi mhba mwadukoreye
Uyumuhanda ivumbinibinogo byaribiBangamye gose

Ndabananiye Francoi yanditse ku itariki ya: 18-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka