Kamonyi: Imihigo y’ingo ifasha akarere kugera ku byo kiyemeje

Mu rwego rwo kwitegura isuzuma ry’imihigo y’akarere rizakorwa n’urwego rw’igihugu mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari 2014/2015; kuri uyu wa 22 Gicurasi 2015, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwasuye ibikorwa imirenge yagezeho ku bufatanye n’abaturage.

Avuga ku ruhare rw’abaturage mu kugera ku mihigo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamomnyi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Uwineza Claudine, yavuze ko uretse ibikorwa remezo byubakwa na Leta, ibindi bikorwa ubuyobozi buhiga biva mu mihigo y’abaturage.

Bimwe mu byo muri Kamonyi bahiga mu mihigo y'ingo harimo na biogaz.
Bimwe mu byo muri Kamonyi bahiga mu mihigo y’ingo harimo na biogaz.

Ibyo ngo bifasha ubuyobozi n’abaturage kugira imyumvire imwe ku bikorwa bifite akamaro rusange.

Abaturage bishimira ko gahunda yo guhiga yageze no ku muturage wo hasi, kuko byabafashije kugira gahunda z’iterambere bashingiye ku byo ingo zabo zikeneye, bitandukanye na mbere aho bibwiraga ko gukorera ku ntego bishoborwa n’muntu ufite aho akura amafaranga hahoraho.

Imihigo yo mu ngo ituma ngo n'ubuhinzi butera imbere.
Imihigo yo mu ngo ituma ngo n’ubuhinzi butera imbere.

Sibomana Edouard wo mu Mudugudu wa Nyagacyamo, Akagari ka Muganza mu Murenge wa Runda, akaba akora umwuga w’ubuhinzi, avuga ko guhiga byatumye amenya kuzigama amafaranga ava mu musaruro.

Ngo abasha kurihira amafaranga y’ishuri y’abana batatu biga mu mashuri yisumbuye; by’umwihariko ngo uyu mwaka Sibomana yahize kugura inka yo kumuha ifumbire kandi yabigezeho.

Akarima k'igikoni na ko ntikajya gasigara inyuma mu mihigo y'ingo.
Akarima k’igikoni na ko ntikajya gasigara inyuma mu mihigo y’ingo.

Gahunda y’imihigo y’ingo yatangiranye n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2012/2013, buri mukuru w’umuryango yasabwe kwandika mu ikaye ibikorwa by’iterambere ateganya ko urugo rwe ruzaba rwagezeho mu gihe cy’umwaka.

Mu bikorwa by’abaturage byifashishwa mu mihigo y’uturere harimo Ubuhinzi n’ubworozi, kurwanya isuri, Biogaz, kwitabira bwisungane mu kwivuza, gukorana n’ibigo by’imari n’ibindi.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka