Kamonyi ikirombe gicukurwamo amabuye cyagwiriye abagabo babiri

Mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Rugarika, akagari ka Nyarubuye, umudugudu wa Ndagwa tariki 31 Mutama 2024 habereye impanuka abagabo babiri bari bagiye gucukura amabuye y’urugarika baheze mu kirombe umwe avanwamo yapfuye undi akaba agikomeje gushakishwa.

Ahari ikirombe cyaguye hejuru y'abagabo
Ahari ikirombe cyaguye hejuru y’abagabo

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yatangarije Kigali Today ko aba bagabo bagiye muri iko kirombe gucukuramo amabuye y’urugarika kibaridukira hejuru.

Ati“Tukimara kumenya ayo makuru inzego z’ubuyobozi twabashije gushakisha abo bagabo tubasha gukuramo umwe undi nawe ibikorwa byo kumushakisha biracyakomeje gusa nta kizere ko ashobora kuvamo ari muzima kuko hashize umwanya mu nini turi gucukura ngo turebe ko twamugeraho”.

SR Habiyaremye avuga ko iyi mpanuka yaturutse ku butaka bworoshye kubera imvura imaze imisni igwa ariko ko n’umwobo ufite ubujyakuzimu burebure bugera hafi metero 15 ikaba ariyo mpamvu umwe bamukuyemo yamaze kuhasiga ubuzima.

Agira inama abantu yo kwirinda gukora ubucukuzi butemewe n’amategeko kuko usanga bikorwa nabi bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Aha niho hari gushakishwa undi mugabo wahaze mu kirombe
Aha niho hari gushakishwa undi mugabo wahaze mu kirombe

Ati“Nkiki kirombe ntabwo byari byemewe kuhacukura amabuye y’urugarika ni ukuvuga rero ko aba bagabo nubwo bagize ibyago bari bari no mu makosa yo gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

SP Habiyaremye yibutsa abantu kujya bitwararika bakumvira inama bagirwa n’ubuyobozi kugira ngo bitazabagiraho ingaruka zirimo no kuhatakariza ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka