Kamonyi: Ikigo nderabuzima cya Kayumbu kigiye kugurirwa ibikoresho

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko bitarenze ukwezi k’Ukwakira 2022, ikigo nderabuzima cya Kayumbu kizaba cyatangiye kwakira ibikoresho by’ibanze, nyuma y’umwaka umwe gitangiye gukora, bikaba bitangajwe nyuma y’aho hari amafoto yagaragaye yerekana ko abakozi b’icyo kigo badafite intebe n’ameza.

Harabura ibikoresho n'abakozi ngo ivuriro ritange seivisi uko bikwiye
Harabura ibikoresho n’abakozi ngo ivuriro ritange seivisi uko bikwiye

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiringira Marie Josée avuga ko ku wa 15 Ukwakira 2022, hazafungurwa isoko ry’ibikoresho, mu mpera z’uko kwezi ibikoresho bigatangira kugezwa ku kigo nderabuzima.

Uwiringira avuga ko isoko ryatanzwe ringana na miliyoni 150Frw, yakusanyijwe binyuze mu bikorwa by’abajyanama b’ubuzima bavurira mu giturage, ayo mafaranga akaba ashyikirizwa Minisiteri y’Ubuzima, ikaganira n’akarere icyo azakoreshwa.

Uwiringira avuga ko ibikoresho bike byo gutangira kwakira abarwayi byatanzwe na MINISANTE, ibindi bigatirwa mu bindi bigo nderabuzima, kugira ngo habe hakirwa abarwayi bakeneye ubuvuzi bw’ibanze.

Agira ati “Ayo mafaranga twayakuye ku yo abajyanama b’ubuzima baba bavuriye abaturage, ni yo twasabye ko yazagurwa ibikoresho, MINISANTE yarabyemeye, isoko riratangwa rizafungurwa kuri 15 Ukwakira 2022”.

Yongeraho ati “Ibyo twatanze mu isoko nibiboneka nta cyuho kindi kizaba gihari cy’ibikoresho, mu bizagurwa harimo ikindi cyuma cya kabiri gipima ibizamini, utubati, etageri n’ibitanda n’ibindi bikoresho bikenewe ndetse n’izo ntebe zo kwicaraho”.

Avuga ko ikigo nderabuzima gikomeje kubakwa mu bushobozi bw’abakozi n’ibikoresho, ikibazo kiri ku bikoresho ariko serivisi zihabwa abaturage nta kibazo zifite, kandi bakira nk’abaturage bivuza bataha bagera kuri 800 ku kwezi.

Asobanura ko inyubako zimaze umwaka zuzuye neza kandi hanatangirwa serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze, kuko usibye n’ibikoresho bidahagije, n’abakozi ubwabo badahagije, kandi bakomeje kuganira n Minisiteri y’Ubuzima uko bakongerwa.

Iki kigo nderabuzima cyubatse mu Murenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi cyuzuye kitezweho korohereza abaturage bakoraga urugendo rurerue bajya kwivuriza mu Karere ka Muhanga cyangwa ku kigo nderabuzima cya Kayenzi muri Kamonyi.

Ahapimirwa ibizamini naho nta bikoresho bihagije bihari
Ahapimirwa ibizamini naho nta bikoresho bihagije bihari

Uwiringira avuga ko ibikoresho bindi byihutirwa byagejejwe ku kigo nderabuzima mu mpera z’icyumweru gishize, birimo intebe 12 zo kwicaraho n’iz’imbaho eshanu abarwayi bategererezaho.

Mu bindi abaturage bakomeje kwifuza ni uguhabwa imbangukiragutabara yabafasha kwihutisha abarwayi barembye n’ababyeyi batwite, kubaka amacumbi y’abakozi no kwihutisha gahunda y’ubuvuzi bwo mu mutwe nk’uko biri mu byo iki kigo nderabuzima cyubakiwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka