Kamonyi: Ibyiciro byari byaradindiye mu Iterambere birasaba gukomeza kuyoborwa na Kagame
Guteza imbere ibyiciro by’Abanyarwanda byari byarasigaye inyuma, birimo urubyiruko, abagore n’abantu bafite ubumuga, biri mu bituma bashyigikira ivugururwa ry’ingingo y’101 y’itegeko nshinga; kugira ngo Perezida Paul Kagame akomeze ayobore .
Ku wa 1Kamena 2015, abahagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Abagore n’Inama y’igihugu y’Abafite Ubumuga, baganira intumwa za rubanda Depite Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde; buri cyiciro cyavugaga impamvu gishyigikiye ko ingingo y’101 y’Itegeko nshinga ivugururwa, bakongera bagatorera Perezida Kagame kuyobora u Rwanda.

Abagore bavuga ko yabahaye ijambo akabakura mu bikari bakajya gukora ibibateza imbere ndetse akabaha n’uburenganzira bungana n’ubwa basaza babo. Ugirimbabazi Eugenie yagize ati “ Kagame yahaye abagore ijambo ku buryo yaciye inzu y’uburushyi yubakirwaga umugore watandukanye n’umugabo, kandi urugo avuyemo yararuvunikiye”.
Urubyiruko rwo yarwigishije gukora cyane ngo rwiteze imbere. Bamwe mu batanze ubuhamya batangaje ko babayeho mu buzima bubi baterwaga n’ubukene bw’ababyeyi babo cyangwa n’ubupfubyi, ariko kumva imbwirwaruhamwe za Kagame zihamagarira Umunyarwanda kwihesha agaciro , ngo bibafasha guharanira kugera ku buzima bwiza.
Abafite ubumuga bo bavuga ko bari basuzuguritse mu muryango Nyarwanda, ariko ngo Kagame yabahaye agaciro abashyiriraho n’amategeko abarengera. Kuri ubu biga mu mashuri asanzwe no mu myuga, boroherezwa kubona akazi no guhabwa serivisi, ku buryo batagiteye ikibazo ku miryango bakomokamo.
Abitabiriye ibiganiro basaga 300 bose bashyigikiye ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, Kagame akemererwa kuyobora kugeza ashaje.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|