Kamonyi: Ibiraro byatandukanyije abaturage, akarere karongera karabahuza
Abaturage bo mu Mirenge ya Musambira, Kayumbu, Karama, na Kayenzi mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko nyuma y’uko amateme n’ibiraro bambukaga bagenderana bitwawe n’ibiza, bapfushije abantu benshi kubera gutwarwa n’imigezi inyura muri iyo Mirenge

Abaturiye umugezi wa Kayumbu bavuga ko kubera ko amateme n’ibiraro byari bimaze gutwarwa n’ibiza, birohaga muri uwo mugezi bagerageza kwambuka n’amaguru, amazi yayo akabarusha imbaraga akabatwara, kandi nta bindi bisubizo byari hafi usibye gutakambira Leta ngo ibatabare.
Urugero ni ku gice cy’umuhanda Karama- Kayumbu, ahamaze kuzura ikiraro cya Kinyaruka, ni hamwe mu ho abaturage bavuga ko haguye abantu benshi, barimo n’abaturukaga ahandi hacitse ibiraro n’amateme, ariko ubu inzira zabaye nyabagendwa aho nyuma yo gusana icyo kiraro, ubu noneho hari gukorwa umuhanda.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Ryagashaza mu Kagari ka Bunyonga mu Murenge wa Karamae Harerimana Jean Bosco, avuga ko ikiraro kimaze gutwarwa n’ibiza bahise bajya mu bwigunge, imigenderanire n’imihahiranire irabura bituma abaturage batangira kujya bambuka n’amaguru ari naho byabazaniraga imfu za hato na hato.

Agira ati, "Gucika kw’iki kiraro byatuzaniye amakuba akomeye, abana ntibari bakijya ku mashuri, ubukwe burahagarara kuko ntaho wanyura, guhahirana muri Karama na Kayenzi biba ikibazo gikomeye".
Yongeraho ati, "Iyo hagiraga uwibeshya akambuka umugezi n’amaguru ubwo yaruhukiraga i Ruli muri Gakenke, hari abo twajyaga tujya gukurayo, hari umugore watwawe ahetse uruhinja bose barapfa, hari n’umumotari warohamye na moto barajyana, ariko twapfushije tutarabona ikiraro turashima Leta y’Ubumwe yadutabaye ikadukiza icyo cyago ikiraro kikaba cyaramaze kuzura".

Undi muturage avuga ko muri Karama na Kayenzi beza ibitoki byinshi ariko ibiraro n’amateme bimaze gucika, bishwe n’inzara kubera ko batashobora kugeza umusaruro ku isoko, ariko ubu ikibazo cyacyemutse.
Agira ati, "Ingendo ubu zaroroshye aho moto yagutwariraga 1500frw, ubu uhagendera 700frw kuko amateme arakoze kandi n’umuhanda urimo gukorwa, turabona akazi kubera ibi bikorwa, turashimira ubuyobozi bwaciye ubuzererezi mu rubyiruko kuko rwabonye akazi, ubu namaze kwigurira inka kubera gukora imirimo muri iyi mihanda".

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 28 Nyakanga, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere yavuze ko muri rusange umwaka ushize wa 2024, habarurwaga ibiraro n’amateme bisaga mirongo ine byangiritse kubera Ibiza ariko habanje gusanwa ibyihutirwa cyane kuko nk’icya Kinyaruka cyonyine cyatwaye asaga miliyoni 700frw, ku buryo ubushobozi bucye bwatumye kugeza ubu hari ibitarakorwa.
Agira ati, "Ni urugendo kubaka biriya biraro kuko ni byinshi, ariko uko ubushobozi budukundiye tuzajya tubyubaka, kandi turishimira ko nibura hari ibice byongeye kuba nyabagendwa, turizera ko tuzakomeza gukora n’ibisigaye".

Ku kijyanye n’ikiraro cyo mu Murenge wa Ngamba cyatwawe n’ibiza na n’ubu kitarubakwa, Mayor Nahayo avuga ko kiri ku muhanda uzubakwa ku rwego rw’Igihugu kandi inyigo yo kuwubaka yarangiye hasigaye amasoko nacyo kikazubakwa kuko kizatwara ubushobozi buri hejuru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|