Kamonyi: Ibiganiro n’abaturage byatumye bagira uruhare mu gukora no kwita ku mihigo

Nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2015, abatuye imidugudu itandukanye igize Akarere ka Kamonyi baganirijwe ku buryo bwo gutegura imihigo n’uburyo ishyirwa mu bikorwa, banahamagarirwa gutangira gutegura imihigo y’umwaka utaha wa 2015/2016, izatangirana n’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Abaturage b’Umudugudu wa Reramacu, Akagari ka Buhoro, mu Murenge wa Musambira, batangaza ko basobanukiwe gahunda yo guhiga bakaba bayikurikiza no mu ngo zabo.

Kubwimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Buhoro, avuga ko ntacyo bakora batabanje kukiganiraho n'abaturage.
Kubwimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhoro, avuga ko ntacyo bakora batabanje kukiganiraho n’abaturage.

Bahamya ko ibyo bakeneye kuri Leta byabafasha guteza imbere agace batuyemo, babivugira mu nama rusange maze bagasaba ko ubuyobozi bwabishyira mu mihigo.

Ngendahayo Vincent, umwe mu baturage b’uyu mudugudu, atangaza ko umwaka ushize yari yarahigiye kongera inzu atuyemo kandi akaba yarabigezeho.

Ngo mu gutegura imihigo y’akarere barangije gutanga ibyifuzo by’ibikenewe mu gace batuyemo.

Agira ati “Dukeneye amazi n’amashanyarazi kandi nta n’ivuriro riri hafi yacu. Ariko tuzi ko tutabibonera rimwe kuko akarere katapfa kubibonera amafaranga”.

Umuturage bahomeyr inzu ngo bamuhisemo mu nteko y'abaturage.
Umuturage bahomeyr inzu ngo bamuhisemo mu nteko y’abaturage.

Mu muganda, abaturage b’uyu mudugudu basannye inzu y’uwitwa Twahirwa Emmanuel wacitse ku icumu rya Jenoside utishoboye.

Kubwimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhoro, we avugaa ko yaratoranyirijwe mu nteko y’abaturage kandi n’ibindi bikorerwa abaturage babanza kubiganirizwa mu nama bakabyunguranaho ibitekerezo.

Aragira ati "Ibijyanye n’imihigo, ibijyanye na gahunda ya VUP, gahunda ya Gira inka n’izindi zose bazigiramo uruhare”.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, LIPRODHOR, utangaza ko mu myaka yatambutse, hari imiryango itegamiye kuri Leta yagaragaje ko abaturage badashyira mu bikorwa imihigo y’ubuyobozi kuko batagiraga uruhare mu ishyirwaho ryayo.

Uyu muryango washyizeho gahunda yo guhuza abaturage n’abayobozi mu biganiro bibahamagarira kugira uruhare mu byemezo bibafatirwa.

Elie Sinzabakwira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa LIPROGHOR, mu gikorwa cy'umuganda n'abaturage.
Elie Sinzabakwira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa LIPROGHOR, mu gikorwa cy’umuganda n’abaturage.

Sinzabakwira Elie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa LIPRODHOR, ati "Ttwifuje gushishikariza abayobozi kujya babanza kuganira n’abaturage mbere y’uko bafata ibyemezo ku bibakorerwa”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, Bahizi Emmanuel, avuga ko mu gukora imihigo bahera ku bikenewe cyane kurusha ibindi kuko bikorwa hakurikijwe ingengo y’imari y’akarere. Mu Karere ka Kamonyi hakaba hibandwa cyane ku kugeza amazi meza ku baturage.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 2 )

LIPRODHOR ikwiye gukomeza icyo gikorwa kuko irabishoboye. Nabakurikiye mu turere twose bamaze kujyamo bashishikaza abaturage nsanga babifitemo ubunararibonye.

Sano yanditse ku itariki ya: 19-06-2015  →  Musubize

turashima reta yurwanda kugikorwa cyumuganda nuburyo gishyirwa mubikorwa

nyandwi yanditse ku itariki ya: 1-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka