Kamonyi: Ibibazo by’abarokotse Jenoside bikomeje gukurikiranwa

Hari amasambu y’abarokotse Jenoside yubakiwemo abatishoboye, andi arasaranganywa; ndetse hari n’ayagurishijwe n’abo mu miryango ya bo; bitewe n’uko nyuma ya Jenoside nta makuru ku waba yararokotse mu muryango yabaga ahari, cyangwa urera umwana akabyitwaza akamurira utwe.

Ibi ni bimwe mu bibazo byagaragarijwe itsinda ryashyiriweho gukemura ibibazo by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo ryageraga mu karere ka Kamonyi , kuri uyu wa gatatu tariki 13/02/2013. Iryo tsinda riyobowe n’umuvunyi wungirije, Kanzayire Bernadette.

Ibibazo byagaragajwe muri iri tsinda, byibanze ku mitungo y’abacitse ku icumu yagurishijwe n’abo mu muryango; iby’imanza z’imitungo yononywe muri Jenoside zitarangijwe, imitungo yigabijwe n’abaturage n’amasambu yakaswemo imidugudu cyangwa agakorerwamo ibikorwa bya Leta.

Nk’uko Umuvunyi wungirije abisobanura, ngo iyi gahunda yo gukemura ibibazo by’abarokotse Jenoside, igamije kubarenganura; ibahesha ingurane ku bya bo Leta yagabye, kugaruza iyo mitungo yagurishijwe, no kubagira inama ku bibazo biri mu nkiko.

Mu kwakira ibi bibazo, byagaragaye ko hari ibibazo bitari bizwi n’ubuyobozi. Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwera Marie Alice, avuga ko ibibazo byari bisanzwe bizwi ku rwego rw’akarere ari 7 gusa. Ibindi ngo byari bizwi mu nzego zo hasi cyangwa bene byo bakabivuga mu zindi nzego nko muri CNLG cyangwa muri FARG.

Mu kurangiza imanza z’imitungo zaciwe na Gacaca, muri aka karere abamaze kwishyura bagera kuri 94%. Imbogamizi zigaragaramo akaba ari uko hari abahesha b’inkiko badashyira mu bikorwa imyanzuro ya Gacaca, imyanzuro yabuze, n’abaturage badafite ubushobozi bwo kwishyura cyangwa abahisha imitungo ya bo.

Umuvunyi wungirije yasabye inzego zibishinzwe, gukurikirana ibi bibazo no kubikemura. Mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare, iri tsinda rikazashyikirizwa raporo y’aho bigeze bikemuka.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, atangaza ko yishimiye ibikorwa by’iri tsinda kuko rigamije kwihutisha imikemurirwe y’ibibazo by’abarokotse Jenoside, akaba asaba ko na nyuma y’iki gikorwa ubuyobozi bw’akarere bwashyiraho itsinda rizajya rikemura ibindi bibazo bishya bishobora kuboneka.

Iri tsinda rigizwe n’intumwa ya Minisiteri y’ubutabera, iya Minisiteri y’Ingabo, Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Ikigega cya Leta gitera inkunga abacitse ku icumu batishoboye n’abandi; rizagera mu turere twose tw’igihugu. Mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe rikazashyikiriza Minisitiri w’intebe raporo y’aho ibibazo bigeze bikemuka.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka