Kamonyi: Ibibazo by’abakozi banyereje amafaranga byafashe umwanya munini muri Njyanama

Mu nama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi yateranye tariki 18/02/2015, ikibazo cy’inyerezwa ry’amafranga ya VUP ndetse n’ay’ububiko bw’imiti nicyo cyafashe umwanya munini.

Bamwe mu bakozi bisobanuye ariko abajyanama banzura ko bazandikirwa basabwa ubusobanuro mu nyandiko.

Mu gihe abarebwa n’ikibazo cy’inyerezwa ry’amafaranga ya VUP mu Murenge wa Ngamba bakurikiranywe n’ubugenzacyaha, Inama njyanama yagaragaje ko yasuye uwo murenge maze nayo igasanga hari ibidasobanutse mu matsinda yahawe inguzanyo zo gukora imishinga.

Ngo umuhuzabikorwa wa VUP mu murenge yababwiraga ko hari imishinga 126 yahawe inguzanyo, ariko babaza mu baturage bitwa ko bayahawe bagahakana bavuga ko baheruka bakwa nimero z’Indangamuntu. Bigaragaza ko amatsinda yahawe inguzanyo yari “Baringa”.

Umuyobozi w'inama njyanama y'Akarere ka Kamonyi avuga ko nubwo ibibazo by'abanyereje amafaranga byatinzweho nta gikuba cyacitse kuko ari amakosa yabayeho kandi yari yaragaragajwe n'inzego zibishinzwe.
Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Kamonyi avuga ko nubwo ibibazo by’abanyereje amafaranga byatinzweho nta gikuba cyacitse kuko ari amakosa yabayeho kandi yari yaragaragajwe n’inzego zibishinzwe.

Muri VUP ya Ngamba kandi ngo babwiwe ko hari amafaranga ya VUP koperative Umurenge SACCO wagurije ibimina by’ubwisungane mu kwivuza nabyo bagasanga bidasobanutse, abajyanama bakaba basanga ari ngombwa ko abakozi babigizemo uruhare babibazwa.

Amafaranga ya VUP kandi ngo yanyerejwe no mu Murenge wa Nyarubaka, aho abakozi ba SACCO bafatanyije n’uwari umukozi wa VUP ku karere, batwaye amafaranga angana na miliyoni eshanu akarere kari kohereje kuri Konti ya VUP. Ayo yo ariko umuyobozi w’akarere yabwiye abajyanama ko akarere kahise kayishyuza SACCO kuko yatwawe n’abakozi ba yo.

Havuzwe kandi no ku mafaranga y’ububiko bw’imiti asaga miliyoni esheshatu yanyerejwe n’uwari umucungamari w’icyo kigo. N’ubwo kuri ubu uwo mukozi ari gukurikiranwa n’Ubushinjacayaha, abajyanama basabye ibisobanuro abakozi basinyiye ko ayo mafaranga ajya kuri Konti ye muri COGEBAQUE aho kujya kuri Konti ya CAMERWA baguraho imiti.

Abamukuriye aribo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, umuyobozi w’Ububiko bw’imiti mu karere n’umuyobozi w’ubuzima nibo bamusinyiye. Ibyo uwo mukozi yarabikoze inshuro ebyiri ariko iyanyuma yayifatiweho agaragajwe n’umukozi wa Banki. Abajyanama bagaye uburangare bw’abo bamukuriye, babasaba kwandika bisobanura.

N’ubwo ibi bibazo by’abanyereza amafaranga bigaragaye mu gihe kimwe, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Karuranga Emmanuel atangaza ko muri Kamonyi nta byacitse ihari, ahubwo ngo ni amakosa yabayeho kandi yari yaragaragajwe na raporo za komisiyo z’Imana Njyanama ndetse n’abagenzuzi b’akarere.

Marie Josée Uwiringira

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko aba bakozi bo ku rwego rw’inzego z’ibanze (Uturere n’Imirenge) bakomeje kugira ziriya ngeso (imikorere mibi yo gucunga nabi no kwigabiza ibya rubanda) byaba biterwa n’ubumenyi buke; kutagenzurwa ku buryo buhoraho mu kazi bakora; kutanyurwa n’umushahara bahabwa...? Aha ni akumiro!!!

Nk’abakozi b’Akarere ka Muhanga baheruka guhabwa imishahara yabo mu kwezi kwa cumi n’abiri (12) 2014; bikaba byarayoberanye igituma badahembwa kugeza ubu: hari abaguye muri uriya mutego, ntibyaba biturutse ku micungire y’abakozi idahwitse iri muri ako Karere?

Bazumvaryari yanditse ku itariki ya: 19-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka