Kamonyi: Ibendera ry’igihugu ryari ryabuze ryabonetse

Nyuma yuko ubuyobozi busabye abaturage ko uwatwaye ibendera ryo ku kigo cy’ishuri cya Cyambwe mu murenge wa Musambira yarigarura, saa cyenda zo ku cyumweru tariki 8/4/2012 niho ryabonetse.

Uwaritwaye yakoze uko ashoboye arijugunya mu gashyamba kari hafi y’umuhanda, saa cyenda bagarutse mu nama bumva umwe mu baturage ariyamiriye ngo araribonye.

Nyuma yo kubura iryo bendera ku mugoroba wa tariki 7/4/2012, abayobozi bakoranye inama n’abaturage bose mu gitondo cyo ku cyumweru, maze babasaba ko uwaritwaye ashaka uburyo arigarura bitarenze saa cyenda.

Umuyobozi w’umurenge wa Musambira, Kayiranga Emmanuel yagize ati “twababwiye ko icyo dukeneye ari ibendera atari umuntu”.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka