Kamonyi: hatashywe inzu y’iterambere yubatswe ku bufatanye bw’Abanyakoreya

Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Soon-Chun Lee, ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, batashye inzu igenewe guhugurirwamo abaturage mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ururimi rw’icyongereza yubatswe n’umuryango w’abanyakoreya witwa Global Civic Sharing ku nkunga ya KOICA.

Mu muhango wabaye tariki 14/12/2011 mu murenge wa Nyarubaka, Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda yagarutse ku bufatanye u Rwanda rufitanye n’igihugu cya Korea mu bijyanye n’ibikorwa byo guteza imbere abaturage.

Yavuze ko igihugu cya Koreya ari urugero mu bihugu byageze ku iterambere biharaniwe n’abaturage bacyo kuko ngo abaharaniye iterambere rya Koreya kuri ubu ari abasaza, ariko bakaba bishimiye ko basize igihugu cyabo aheza.

Ambasaderi Soon-Chun Lee yongeraho ko igihe Perezida Kagame yari yagiye muri Koreya yari yaserukiye ibihugu by’Afrika biterwa inkunga n’ibihugu byateye imbere kandi agashimwa kubera ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikoresha izo nkunga neza.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yagarutse ku bikorwa akarere kagezeho ku bufatanye bw’imiryango itandukanye y’Abanyakoreya. Hari ikindi kigo cy’iterambere cyubatse mu kagali ka Kigarama mu murenge wa Rugarika, Umudugudu w’icyitegererezo urimo kubakwa mu murenge wa Gacurabwenge, ubufatanye mu iterambere ry’abaturage mu murenge wa Runda, Nyamiyaga na Musambira, babicishije mu miryango Good Neigbors, KOICA , ndetse na Global Civic Sharing ari nabo bubatse inzu yatashywe.

Hakiza Sabani Jackson, umuhuzabikorwa wa Global Civic Sharing mu Rwanda, yavuze ko iyi nzu yatashywe izafasha mu guhugura abaturage mu buhinzi bwa kijyambere cyane cyane ubw’imboga n’ibigori, bakabigisha icyongereza ndetse n’ubworozi bwa kijyambere.

Umuturage utuye mu kagari ka Kambyeyi, Bizimana Paul, yatangaje ko umuryango Global Civic Sharing wabafashije kwikura mu bukene ubaha inguzanyo z’inka, ukanabagira inama y’ubworozi bugezweho. Uyu muturage yemeza ko ubu babasha kubona umusaruro w’amata uhagije n’ifumbire bakuye ku nka zabo.

Yavuze ko uyu muryango wafashije abahinzi kubona imbuto n’inyongeramusaruro. Wafashije kandi ibigo by’amashuri mu kububakira ubwiherero, kubaha intebe no kububakira inzu y’isomero.

Umuryango Global Civic Sharing watangiye gukorera mu Rwanda muri 2009; ukorera mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, ufasha abaturage ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no mu burezi.

Marie Josée Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka