Kamonyi: Hari abatarishimiye ibyiciro by’Ubudehe bashyizwemo
Mu mpero z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2015, hashyizwe ahagaragara ibyiciro bishya by’ubudehe, byakozwe hakurikijwe amakuru yatanzwe ku mibereho ya buri muturage. Nubwo habayeho igihe cyo kubaza buri wese uko abayeho, hari abaturage bo mu murenge wa Gacurabwenge, bavuga ko ibyiciro bashyizwemo ntaho bihuriye n’uko babayeho.
Mu Kagari ka Nkingo, umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60, ufite ubumuga bw’akaguru yashyizwe mu cyiciro cya gatatu, akaba yibaza impamvu abo yatanzeho amakuru bamubwiye ko bamushyize mu cyiciro cya kabiri, ariko urutonde rwaza agasanga baramushyize hamwe n’abo batanganya amikoro.

Avuga ko ajya abwirirwa ariko bakaba baramushyize mu cyiciro kimwe n’icy’abafite imodoka. Ibyo ngo bikaba byaramubabaje.
Iki kibazo agihuriyeho n’abandi batari bake bavuga ko abakoze uru rutonde batitaye ku byo babwiwe, ahubwo ngo bagiye babashyira mu byiciro bagendeye ku marangamutima.
Umwe muri bo ati «Ibaze nk’umuyobozi ufite imodoka bakamushyira mu cyiciro cya mbere naho umuturage utagira n’inzu yo kubamo bakamushyira mu cya gatatu. None se ubwo uwo muyobozi ntabiziranyeho nababyandika ? »
Rushirabwoba Alfred, Umukozi ushinzwe imibereho y’abaturage muri uyu murenge, ahamya ko mu byasohotse ku rutonde hari ibirimo amakuru atandukanye nayatanzwe. Ngo bishobora kuba byaraturutse ku bayakusanyije cyangwa se ku bayashyize muri mudasobwa.
Aragira ati «N’uyandika ashobora kuba umuntu akaba yakwibeshyaho akantu kamwe. Iyo yibeshye birashoboka ko umuntu ashobora kwibona mu cyiciro kimwe n’icy’uwo badahuje ubushobozi ». Arasaba abatarishimiye ibyiciro bashyizwemo kwihutira kubijurira.
Buri uko imyaka ibiri ishize abaturage bashyirwa mu byiciro by’imibereho hakurikijwe ubushobozi bwa bo. Mu gihe ubuyobozi buvuga ko kumenya ibyiciro buri muturage abarirwamo bigamije gufasha mu igenamigambi ry’igihugu, hari abaturage baharanira kujya mu byiciro by’abatishoboye kuko bavuga ko ibi byiciro aribyo bihererwaho mu kurihirirwa ubwisungane mu kwivuza na Leta, gufashwa kwiga amashuri makuru no gusonerwa gukodesha umutungo utimukanwa w’ubutaka.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Abaturage barashaka kujya mucya mbere na kabiri.Gusa umuntu utinjiza 60000 akwiye kujya 2 nubwo yaba ari umushahara
Ubundi se aho ibyo byiciro byakozwe neza ni he? Ntaho!
Hirya no hino abaturage barijujutira ibyiciro bashyizwemo.Bakwiye guhabwa ibisobanuro bakava mu gihirahiro.
Ariko ubundi ibyo byiciro byaciye igikuba mu Rwanda ni ibya muhango ki? Mbere hose se nta teganyamigambi ryabagaho? Iteganyamigambi ririmo itekinika njye mbona ntacyo rimaze.
mumurenge wa mukarange,muri gicumbi naho ni ibibazo gusa.kandi batanze umunsi umwe wokujurira. ni ikibazo gikomeye kabisa.