Kamonyi: Haracyagaragara abasangirira ku muheha n’ubwo bazi ububi bwabyo
Mu gihe inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima badahwema gukangurira Abanyarwanda ububi bwo gusangirira ku muheha, bamwe mu batuye mu Murenge wa Musambira baracyatsimbaraye kuri uwo muco, aho usanga mu tubari umwe arangiza gusoma agahereza mugenzi we.
Ku isoko rya Musambira riherereye mu Mudugudu wa Gacaca, mu Kagari ka Cyambwe, hagaragara amazu y’ubucuruzi butandukanye, harimo n’utubari ducuruza inzagwa n’ibigage.
Hari abo usanga baje kunywera mu kabari, maze bagasangirira ku muheha umwe kandi bemeza ko bazi neza ko bigira ingaruka ku buzima.
Ngo mu tubari bagirwa inama yo kunywera inzoga mu bikombe binywerwamo n’umuntu umwe ariko bamwe muri bo bavuga ko ibikombe bituma basoma inzoga nyinshi maze ikabasindisha.
Hari n’abandi bagatinya kwemera ko bari gusangira mu rwego rwo kugaragaza ko bazi ko bitemewe, maze bakavuga ko bagendana imiheha yabo maze hagira ubasomya bakayikoresha.
Nubwo nta mupimyi w’inzoga wemera kuvugisha itangazamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyambwe, Barongerwa Elisee, atangaza ko abanyakabari bazi ko kudasangirira ku muheha umwe ari amabwiriza bagomba kubahiriza kandi ko uyarenzeho abihanirwa.
Ngo mu nama ubuyobozi bukorana n’abacuruzi bubasobanurira ingaruka zo gukoresha umuheha umwe zirimo kwanduzanya indwara zo mu kanwa n’iz’ubuhumekere nk’igituntu, bakabamenyesha ko uwo bazasanga asangiza abantu ku muheha azahanishwa gucibwa amande.
Mu rwego rw’ubuzima, gusangirira ku muheha, bishobora gutuma abasangira banduzanya indwara zo mu kanwa n’iz’ubuhumekero; hakaba hakwiye gukazwa ubukangurambaga kuko mu bice bitandukanye hari aho batarumva neza izo ngaruka zo gusangirira ku muheha.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|