Kamonyi: Hakusanyijwe umusanzu wa miliyoni 480 wo gushyira mu kigega AgDF

Akarere ka Kamonyi kakusanyije inkunga y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 480, 135,866 yo gutera inkunga “ikigega Agaciro Development Fund”, mu nteko y’abaturage n’inshuti z’aka karere yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 07/09/2012.

Abantu ku giti cya bo, amashyirahamwe n’amakoperative, ibigo bikorera mu karere, abikorera n’abakozi b’akarere, bose bari bashishikajwe no gutanga umusanzu mu kigega Agaciro Development Fund.

Abakozi b’akarere batanze agera kuri miliyoni 236, abajyanama b’akarere batanga miliyoni 50, naho abagize Urugaga rw’Abikorera batanga miliyoni 100. Izindi nzego zitandukanye zikorera mu karere zirimo abakuru b’imidugudu n’inyangamugayo za gacaca zatanze inkunga ya bo.

Ayo mafaranga yatangwaga ku buryo butandukanye, harimo abahagurukaga bakegera indangururamajwi bakavuga umubare bemeye gutanga, abayandikaga ku mpampuro, abandikaga ubutumwa bugufi kuri telefoni n’abayarihaga kuri Banki y’abaturage ya kamonyi yari yazanye serivisi za yo muri uwo muhango.

Abashyize inkunga ya bo mu kigega Agaciro Development Fund, bagaragaza ko icyo gitekerezo cyo kwiha agaciro kije cyari gikenewe. Umwe muri bo ati “Buri Munyarwanda atanze ifaranga rimwe ku munsi mu kigega, hakwinjira amafaranga saga miliyoni 10 ku munsi”.

Abo batanze umusanzu wo gushyigikira ikigega bakomeje kuvuga ko ayo mafaranga batanze ari ay’intangiriro, bakaba bazakomeza gutera inkunga icyo kigega.

Ibyo bikaba byashimangiwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo, Jeanne Izabiriza, wabasabye kuba intumwa ku banddi Banyarwanda bakabakangurira gutanga umusanzu wa bo.

Yagize ati: “Iki kigega ni igishoro cy’Abanyarwanda, tube nk’intumwa za Yezu, dukore twishize hamwe, dusobanurire abaturage ko igikorwa turimo gikomeza”.

Yabasabye kandi kubikora badahutaza abaturage, kuko gutanga inkunga ari umutima atari agahato.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka