Kamonyi: Gutinda kwishyurwa byatumye bakerererwa gusubira ku masomo y’igihembwe cya kabiri
Mu kiruhuko cya Pasika, bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bahisemo gukora ibiraka mu mirimo y’ubwubatsi bw’ibiro by’akarere ka Kamonyi biri kubakwa i Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge. Iyi mirimo ikaba iyobowe na Sosiyeti yitwa Good Supply Company.
Ngo n’ubwo umukoresha wa bo yari yabemereye kubahemba mbere y’uko igihemwe gitangira, kugira ngo bitegure kujya ku masomo siko byagenze kuko kugeza tariki 28/4/2014, bari bagitegereje kandi abandi amasomo yatangiye.
Mu gitondo cya tariki 28/4/2014, aba banyeshuri biganjemo abaturutse mu mirenge ya Musambira, Rukoma, Rugarika na Gacurabwenge, bazindukiye ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi bizeye ko bagiye guhembwa amafaranga bakoreye, bagahita bajya ku masomo ariko ntibayahawe kuko basabwe gutegereza undi munsi.
Aba banyeshuri bavuga ko baje gukorera amafaranga ngo baruhure ababyeyi ba bo ku kubashakira ibikoresho by’ishuri. Umwe muri bo aragira ati “aya mafaranga ntituyakorera ngo tuyinezezemo, ahubwo iyo umuntu akoreye nk’ibihumbi 15, ayongera kuyo ababyeyi bamuboneye ibikoresho by’ishuri bikaboneka”.
Izi mpungenge aba bana bafite zishingiye kuko ibigo byinshi bitanga isuzuma ku munsi wa mbere w’amasomo, bigatuma abatarahagera bahabwa zero; kandi abakererewe babatuma ababyeyi ngo basobanure impamvu ya byo.
Nk’uwiga i Byuma, uvuga ko amafaranga yishyuza atagera ku bihumbi 10, ngo nibamutuma umubyeyi azaba yaravunikiye ubusa kuko ayo yakoreye azashirira ku rugendo rwe n’urw’umubyeyi.
Ku murongo wa telefoni, twavuganye na John Ndangiza, umuyobozi wa Sosiyeti Good Supply Company, atangaza ko ubusanzwe yishyura abakozi muri buri minsi 15 (quinzaine).
Mu gihe abakozi bavuga ko quinzaine yishyuzwa yuzuye kuwa kabiri tariki 22/4/2014, Ndangiza we, avuga ko yuzuye gatanu tariki 25/4/2014, hakaba haraciyemo ikiruhuko cyo mu mpera z’icyumweru. Aratanga icyizere ko ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere amafaranga barara bayagejeje ku Murenge SACCO.
Uku guhemberwa muri SACCO, nabyo ngo bihangayikishije aba banyeshuri, kuko nta bushobozi bafite bwo gufunguza Konti ya 7000Frw, kandi ko bayakase kuyo bakoreye basigarira ho.
Kuri iki kibazo, Ndangiza avuga ko arabisaba ubuyobozi bw’Umurenge SACCO kuko mu masezerano bagiranye n’akarere kabahaye isoko, bemeranyijwe ko amafaranga yose yo guhemba abakozi azajya aca muri SACCO ya Gacurabwenge.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje pe babahembe Mu ntoki nubwo bitari muri contract kuko havuyeho aya compte yaba ashize!