Kamonyi: Bifuza ibikorwa remezo akarere kakabasaba gutura mu midugudu kugira ngo bizorohe kubibagezaho

Nyuma yo kugaragarizwa n’abaturage b’utugari twa Sheli na Bihembe tw’Umurenge wa Rugarika, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yabizeje ko mu itegurwa ry’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2015- 2016, ibyifuzo bya bo bizitabwaho.

Mu nama ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, bwagiranye n’abo baturage kuri uyu wa 4 Gicurasi 2015, abaturage bashimye ibikorwa remezo bagejejweho nk’imihanda yakozwe muri Gahunda ya VUP, ivuriro bahawe ndetse n’amashuri ariko bagaragaza ko hari ibindi bikenewe kugira ngo barusheho gutera imbere.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bwemereye abaturage bo mu tugari twa Sheli na Bihembe tw'Umurenge wa Rugarika ko ibyo bivuza ngo batere imbere zirabwaho mu ngengo y'imari ya 2015-2016.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwemereye abaturage bo mu tugari twa Sheli na Bihembe tw’Umurenge wa Rugarika ko ibyo bivuza ngo batere imbere zirabwaho mu ngengo y’imari ya 2015-2016.

Uwitwa Vianney, utuye umudugudu wa Butera mu Kagari ka Sheli, avuga ko umudugudu wabo wasigaye mu yindi udafite amashanyarazi kuko abona abaturanyi bacanye ariko bo bakaba bari mu cyo yise « icyeragati ».

Avuga ko we n’ abaturage bagenzi be biteguye gushyiraho inkunga yabo aho yizeza ko bazagira uruhare mu gucukura umuyoboro w’amazi ndetse bakanatanga umusanzu w’amafaranga bunganira Leta ariko na bo bakagezwaho amashanyarazi.

Ibindi bikorwa rusange aba baturage bagaragaje nk’ibigomba gukemurwa n’umuyobozi w’akarere, ni ikibazo cy’Isoko rya Nkoto riri mu mbago z’umuhanda wa Kaburimbo, ndetse n’icy’inyubako y’ibiro by’Umurenge wa Rugarika bavuga ko bitajyanye n’igihe.

Abaturage bageza ibibazo n'ibyifuzo byabo ku bayobozi.
Abaturage bageza ibibazo n’ibyifuzo byabo ku bayobozi.

Dushimimana Emmanuel, umuyobozi w’abikorera muri Santeri ya Nkoto ho mu Kagari ka Sheli, avuga ko abacuruzi bamutumye gusaba ko iryo soko ryakwimurirwa ahandi muri Rugarika, ku buryo ryakomeza guteza imbere umurenge.

Naho Uwizeyimana Jean Damascene, wo mu Mudugudu wa Karehe muri Sheli, we avuga ko kuba ibiro by’umurenge wa Rugarika bikorera mu cyahoze ari Segiteri sheli, bitajyanye n’igihe, akaba asaba ko ubuyobozi bw’akarere bwazabubakira ibindi biro bigezweho.

Ibi bibazo , kimwe n’ibindi bikoreshwa amafaranga y’akarere biba byagaragajwe n’abaturage, umuyobozi w’akarere, avuga ko biri mu bikusanywa mu nama ubuyobozi bugirana n’abaturage kugira ngo bifasha mu gutegura igenamigambi ry’akarere.

Ibyasabwe ngo bizigwaho mu gutegura ingengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016, bizigwaho.

Mu gihe aba baturage basabwa kwegerezwa ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi, umuyobozi w’akarere na we abasaba gutura ku midugudu, kugira ngo ibyo bakeneye bazabibone ku buryo bworoshye.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Politike y’ imidugudu ni nziza cyane kuko ifasha mu igena migambi ryoroshye kuko abaturage baba batuye ahantu hamwe bityo bikoroha kubegereza ibikorwa remezo

didier yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka