Kamonyi: Besheje umuhigo bahize basuye Umulindi w’Intwari

Abaturage b’Umurenge wa Nyamiyaga barishimira kwesa umuhigo bahize wo kwigurira imodoka y’umutekano n’isuku, nk’isomo bigiye ku Mulindi w’Intwari, ahari Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Imodoka baguze bakusanyije asaga miliyoni 15Frw
Imodoka baguze bakusanyije asaga miliyoni 15Frw

Hari hashize amezi ane abo baturage basuye Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, basobanurirwa ko izari ingabo za RPA-Inkotanyi, zarwanaga zifite ibikoresho bike n’umubare muto w’abasirikare, ariko kubera gukunda Igihugu gukoresha bike ukagera kuri byinshi byatumye zigera ku ntego yazo.

Mu gusura iyo Ngoro yubatse mu Karere ka Gicumbi ahari indake y’uwari Umuyobozi w’urugamba rwo kubohora Igihugu, abaturage b’Umurenge wa Nyamiyaga, bahavuye biyemeje nabo kugira icyo bishakamo nk’igisubizo cyo kwikemurira bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza.

Ni muri urwo rwego bakusanyije ubushobozi bigurira imodoka yo kubafasha gucunga umutekano, dore ko ngo bajyaga bahura n’ikibazo cy’ubutabazi bwihuse igihe bahohotewe n’abajura, cyangwa habaye ikibazo gisaba ko ubuyobozi bwihutira kugera ku baturage.

Meya Nahayo yambitse umudari Gitifu Mudahemuka kubera ibikorwa by'indashyikirwa yayoboye bakigurira imodoka
Meya Nahayo yambitse umudari Gitifu Mudahemuka kubera ibikorwa by’indashyikirwa yayoboye bakigurira imodoka

Umwe mu bafatanyabikorwa w’Akarere ka Kamonyi, Ntiyamira Jean Bosco, uyobora uruganda rwa kawa rwa Nyamiyaga, avuga ko basuye ingoro y’urugamba rwo kubohora Igihugu, byatumye bafata ingamba z’igihe kirekire cyo kwigira, bateza imbere kawa ariko banagira uruhare mu gufasha abaturage kugera ku byo biyemeje.

Agira ati “Iki ni igihe cyiza cyo kwishimana n’abahinzi bacu n’abandi baturage, tugafata ingamba z’ibyo tuzaganura umwaka utaha. Iyi modoka izadutabara ahaba habaye ibyago, ahabereye urugomo, inzego z’ubuyobozi zizatugeraho mu buryo bwihuse ahabaye ikibazo, impanuka n’ibindi bibazo”.

Mukandahiro Rosine avuga ko nawe yagize uruhare mu kugura iyo modoka kuko yatanze ibihumbi bitanu (5000frw), akavuga ko izabafasha kugeza amata ku bana mu marerero, kandi ko yifuza ko yabafasha guhashya ibisambo kuko byajyaga bigora gufata umunyamakosa no kumugeza ku nzego z’umutekano.

Mudahemuka avuga ko bifuza ko umuturage yiyumvamo ubuyobozi
Mudahemuka avuga ko bifuza ko umuturage yiyumvamo ubuyobozi

Agira ati “Buri muturage azatunga nomero ya telefone yahamagaraho iyo modoka ku buryo habaye ikibazo bahita bahamagara, kugeza abarwayi kwa muganga, ntikaboneke mu bikorwa bidafitiye akamaro umuturage”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, avuga ko icyerekezo cy’abaturage n’ubuyobozi mu kugura iyo modoka, ari ukujya ibafasha mu bikorwa bitandukanye kandi imicungire yayo izagenda neza.

Agira ati “Iyi modoka izacungwa neza kuko umurenge ufite uko ukora, kuyigura byabanje gutekerezwaho ntabwo tuzagira ikindi dusaba abaturage, kuko byose birateguye nta kibazo. Kuba umurenge w’igice cy’icyaro ubasha kwigurira imodoka, bigaragaza imyumvire no gutekereza ku buryo bizaganirwa n’ahandi bakazigura”.

Abayobozi b'inzego z'ibanze bagize uruhare mu gushishikariza abaturage kwigurira imodoka
Abayobozi b’inzego z’ibanze bagize uruhare mu gushishikariza abaturage kwigurira imodoka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascène, avuga ko abaturage bifitemo ubushobozi kandi ko kubaha umwanya bakabugaragaza ari byo bituma barushaho kugira uruhare mu bibakorerwa, urugero rukaba ari uko bose bitabiriye gutanga umusanzu wo kugura imodoka y’irondo n’isuku.

Agira ati “Iyi modoka izadufasha kugenzura no gusura irondo kenshi, bitume turwanya ubujura kugera ku buryo umuturage yumva ko atekanye koko, gukumira abajura n’uwibye afatwe, kandi bizatuma abaturage barushaho kwegerana n’ubuyobozi”.

Avuga ko igihe hari imiyoborere myiza abaturage bakwiye kuba bafashwa kwivumburira umuti w’ibibazo, aho kubona umuyobozi bakiruka, ahubwo bakajya bifuza guhorana n’umuyobozi kugira ngo bafatanye kwiteza imbere muri gahunda bagiye kubaka yitwa ‘Ntungaye ndashoboye’, kuko buri wese akeneweho ibisuzo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka